Musanze: Amashimwe y'abasezerewe mu ngabo bahawe ibikoresho by'imyuga bize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahoze ari abasirikare 115 bari bamaze igihe kirenga umwaka biga imyuga itandukanye mu kigo cya Mutobo.

Karahiga Jerome wasezerewe mu gisirikare afite ipeti rya sergeant yabwiye Flash FM ko bagize amahirwe yo kwigishwa umwuga bakanahabwa ibikoresho, akabigereranya no kumuha akazi.

Ati 'Ibyo twaharaniye turi kugenda tubona umusaruro wabyo kuko iyo wize ukabona ubumenyi utari ufite ukabona n'ibigufasha muri ubwo bumenyi, kuko kuguha ibikoresho ni nko kuguha akazi, [biba ari byiza].'

Hari mugenzi we wagaragaje ko bakiri ku rugamba, hari igihe babwirwaga ngo ibyiza biri imbere ntibabyiyumvishe, ariko ubu batangiye kubibona.

Ati 'Turanezerewe ko tubonye ibikoresho by'ibanze, ntabwo ku bushobozi bwacu twari kubona uko tubigura. Dushima Guverinoma imbaraga ikoresha, uko batubwiraga ngo amatunda tuzayabona imbere ntabwo twabyiyumvishaga kuva intambara irangiye, kujya mu y'abacengezi na yo irarangira ariko ubu noneho ni bwo dutangiye kubona umusaruro w'ibyo twakoze.'

Bose bahuriza ku kuba amasomo n'ibikoresho bahawe bizabafasha mu iterambere ry'imiryango yabo kandi bakanateza imbere igihugu.

Ibikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu Ngabo z'u Rwanda bibafasha kwihangira imirimo ndetse bigendana no gufasha abo bashakanye kugira ngo bose bashobore kwiteza imbere.

Nyiragwiza Esperance wize imyuga mu kigo cya Mutobo kubera ko umugabo we yahoze mu Ngabo z'u Rwanda yatangaje ko umwuga yize uzamufasha kwita ku be no gutera imbere kuko yahigiye kudoda imideli yose.

Ati 'Ibyo najyaga kudodesha ubu sinkijyayo, uwo twashakanye yajyaga kudodesha imyenda y'abagabo nk'amapantalo n'ibindi ariko ubu ni njye ubimukorera n'abana banjye.'

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Vallerie yagaragaje ko hari abahabwa ibikoresho bagahita babigurishamo nyamara babiherewe kwiteza imbere.

Ati 'Hari abazaga gufata ibikoresho akaza yapanze ngo uyu munsi ndanywa inzoga, ejo nzarya 'brochette' akagenda, amafaranga biba byatanzweho ni ingengo y'imari tuba twahawe na Perezida wa Repubulika ariko umuntu akabifata, bakagenda bakamuha inoti ya bitanu akayigura inzoga igikoresho kikaba kiragiye, ejo wajya kumusura ugasanga ntaho yavuye ntaho yagiye.'

Yabasabye gukoresha neza ibi bikoresho, ati 'Muratwemerera ko mugiye gushyira mu bikorwa amasomo mwigiye hano, muratwemerera ko ntawe urabigurisha, tuzaza kubasura turebe ko mubayeho neza.'

Abasezerewe barimo abize ubudozi, ubwubatsi, ububaji n'ibindi bahawe ibikoresho bifite agaciro karenga miliyoni 90 Frw.

Abasezerewe mu Ngabo z'u Rwanda bize imyuga itandukanye bahawe ibikoresho bizabafasha kuyishyira mu bikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-amashimwe-y-abasezerewe-mu-ngabo-bahawe-ibikoresho-by-imyuga-bize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)