Musanze: Hotel Muhabura yibasiwe n'inkongi y'umuriro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izo nyubako zibasiwe n'inkongi y'umuriro yatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, ni igice cy'igikoni, bar, restaurant, ibyumba 5 n'ububiko. Ibyari birimo byose byahiye birakongoka kugeza ubwo Polisi Ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y'umuriro ryatabaye rikawuzimya utari wafata n'izindi nyubako.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu umuriro wamaze kuzima ariko ko batari bamenya icyateye iyi mpanuka kuko hatangiye iperereza.

Yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyaba nyirabayazana w'inkongi ndetse ashishikariza abakora ubucuruzi kujya bashinganisha ibicuruzwa byabo.

Yagize ati "Icyateye inkongi y'umuriro ntikiramenyekana. Hatangiye iperereza ku cyateye inkongi y'umuriro. Ibyahiriyemo biracyabarurwa agaciro kabyo ntikaramenyekana."

"Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyaba nyirabayazana y'impanuka y'inkongi y'umuriro kuko itwara ubuzima bw'abantu ndetse igatera ibihombo. Turabasaba kandi gushyira ubucuruzi bw'abo mu bwishingizi."

N'ubwo icyateye iyi mpanuka n'ibyangiritse bitari byamenyekana, amakuru ya bamwe mu bari bari kuri iyi hoteli ubwo yibasirwaga n'inkongi y'umuriro, avuga ko babonye umuriro ubatunguye uturuka ku gice cy'igikoni ugakwirakwira ku bice byibasiwe mbere y'uko Polisi yitabazwa ikazimya iyo nkongi.

Hotel Muhabura ni umwe mu mahoteli akomeye cyane mu Karere ka Musanze ndetse ifite n'uburambe muri uyu mwuga kuko yatangiye gukora mu 1954, imyaka 70 yose ikaba ishize ikora nka hoteli.

Umuriro wari mwinshi cyane hitabazwa Polisi Ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi
Igice cy'igikoni nicyo kibasiwe cyane kuko cyakongotse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hotel-muhabura-yibasiwe-n-inkongi-y-umuriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)