Mushikiwabo yerekanye amahirwe ateganyirijwe urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha Igifaransa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe mu bibazo byugarije urubyiruko mu bice bitandukanye by'Isi ni ubushomeri, butuma rutabasha kwibeshaho neza no kwiteza imbere.

Imibare igaragaza ko mu 2023 urwego rw'ubushomeri mu rubyiruko rwari kuri 13% ku Isi na ho mu Rwanda buri kuri 20%.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko mu bihe bitandukanye urubyiruko rwagiye rusaba uyu muryango gushyirirwaho gahunda zirufasha kubona imirimo, rukabasha kwiteza imbere.

Ubwo inama ya 19 ya La Francophonie yabaga kuva tariki 2-6 Ukwakira 2024, haganiriwe no ku byateza imbere urubyiruko.

Mushikiwabo yabwiye RBA ko bafite gahunda ya D-Clic ifasha urubyiruko mu kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga ndetse ubu ngo yamaze gutangizwa mu bihugu 17 bikoresha Igifaransa.

Ati 'D-Clic ni gahunda yo gufasha urubyiruko kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga hanyuma bikabaviramo imirimo ibatunga, ibaha akazi, ni gahunda twifuza mu myaka mikeya kuzabasha guha amahugurwa urubyiruko 2500, iyo gahunda yaratangiye.'

Hari kandi umushinga ufasha abagore bo mu bihugu binyamuryango bya OIF kwitunga no kwiteza imbere, umaze imyaka hafi itanu utera inkunga abagore mu bijyanye n'imibereho, mu gukora ubucuruzi buciriritse kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo.

Bikorwa binyuze mu kigega cyitwa 'La Francophonie Avec Elle' ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga Francophonie iherekeje abagore.

Ati 'Ni gahunda nziza cyane yagize akamaro kuva mu mwaka wa 2020 muri iyi myaka ishize, ubu ni ubwa gatanu duhagamagariye amashyirahamwe n'imiryango y'abadamu kwitabira iyo gahunda tukaba tugeze kuri miliyoni 13 ariko nasabye abamisitiri bashinzwe OIF ko iyo gahunda igumaho ntibe iyo twakoreye igihe cya Covid-19 gusa ariko igakomeza.'

'Tukaba twaremeje ko nibura amafaranga abaye makeya twatangamo iyo nkunga ijyanye no kwitunga no kwibeshaho nibura yaba miliyoni 3 z'Amayero buri mwaka.'

Mu 2023 ibihugu bigize OIF byabarirwaga abaturage miliyoni 327, muri bo abarenga 60% batuye ku mugabane wa Afurika bibarwa ko mu myaka iri imbere uzaba utuwe n'abaturage benshi bakiri bato kurusha ibindi bice byose by'Isi.

Mushikiwabo ahamya ko kuba ibihugu 30 bya Afurika biri mu muryango w'ibikoresha Igifaransa, OIF kandi 'bituma tugenda tuba benshi mu bantu bavuga Igifaransa, icya ngombwa ni uko ururimi rw'Igifaransa rubasha kugirira akamaro cyane cyane urubyiruko mu bijyanye no kwitunga.'

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yatangaje ko urubyiruko rugiye kwigishwa ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/louise-mushikiwabo-yagaragaje-amahirwe-ateganyirijwe-urubyiruko-rwo-mu-bihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)