Musk ukomeje kunyanyagiza amafaranga mu bitegura gutora yasabiwe gukurikiranwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musk ushyigikiye Donald Trump mu matora y'umukuru w'igihugu muri Amerika, ku wa 19 Ukwakira 2024 ni bwo yagaragaje iby'aya mafaranga.

Icyo gihe Musk nyiri X, Tesla, SpaceX n'ibindi bigo by'ikoranabuhanga, yatangaje ko azajya atanga miliyoni 1$ ku munsi ku baturage bo muri leta z'ingenzi z'icyo gihugu, bazamushyigikira kuri politiki zo kwishyira ukizana no gutunga imbunda nta mpagarara.

Nubwo iyo ngingo yo gutunga imbunda yemewe n'Itegeko Nshinga rya Amerika, muri ibi bihe riri kugibwaho impaka zikomeye.

Bijyanye n'imibare y'abicwa barashwe muri icyo gihugu ikomeje gutumbagira umunsi ku wundi, abatarishyigikiye bakavuga ko rigomba gushyirirwaho amabwiriza akakaye.

Ni mu gihe abarimo Musk n'uwo ashyigikiye Donald Trump, bo bashyigikiye ko iryo tegeko ryarekerwa uko riri, ahubwo abaturage bagahabwa uburenganzira no ku zindi mbunda, ibigaragaragara ko guha amafaranga abaturage ngo bashyigikire izo ngingo, ari ugusaba gushyigikira Trump bikozwe mu buryo buziguye.

Kuri iyi nshuro Musk yatanze sheki ya mbere ku mugabo witwa John Dreher, ubwo abarwanashyaka ba Trump biyamamarizaga muri Pennsylvania, ndetse uyu muherwe agaragaza ko bizakomeza kugeza ku munsi w'amatora.

Ibi ni byo byatumye Shapiro, umwe mu ba-Democrates bakomeye agaragaza ko biteye inkeke, aho atumva uburyo Musk akomeje kunyanyagiza ako kayabo mu baturage mu bihe igihugu kirimo byo kwiyamamaza.

Ati 'Ni ikintu ubutabera bwagakwiriye kurebaho. Ni byo koko Musk afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, sinje kubumwambura, ariko iyo uje kunyanyagiza amafaranga nk'aya muri politiki, bizamura ibibazo bikomeye ndetse byatuma abantu babirebaho.'

Musk yatangiye gushyigikira byeruye Trump nyuma y'uko uyu wahoze ari Perezida arusimbutse ubwo yaraswagaho.

Mu mezi ashize, Musk yatanze na miliyoni 75$ mu cyiswe (Political Action Committee: PAC), gisa nk'ihuriro ry'abashoye imari mu ikoranabuhanga uwo munyemari yashinze ngo bashyigikire Trump.

Aha Musk yahaga cheque ya miliyoni 1$ uwitwa Kristine Fishell ku wa 20 Ukwakira 2024, bari i Pittsburgh muri Pennsylvania



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musk-ukomeje-kunyanyagiza-amafaranga-mu-bitegura-gutora-yasabiwe-gukurikiranwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)