Mutobo: Abagize icyiciro cya 72 bahoze mu mashyamba ya RDC basubijwe mu buzima busanzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasezerewe kuri uyu munsi, ni 39 barimo 34 bari abasirikare, babiri bari mu gisirikare ari abana na batanu bakoranaga bya hafi n'abasirikare bahoze mu mitwe ikorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagize icyiciro cya 72 mu bamaze gusezererwa muri rusange.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abasezerewe kumenya igihango bafitanye n'igihugu bakirinda kwijandika mu bikorwa bihungabanya umutekano, gufatanya n'abandi basanze bagaharanira iterambere.

Yagize ati "Turabasaba kuzaharanira kutigera muhungabanya umutekano na rimwe, ahubwo mugafatanya n'abo musanze kuwubungabunga. Turabasaba kandi gufatanya n'abandi Banyarwanda aho mugiye kujya muri gahunda z'igihugu zo kwivana mu bukene."

Yasabye kandi Umuryango Nyarwanda kubanira neza abatahutse no kubafasha mu bikorwa bibateza imbere kugira ngo hatabaho gusigana mu iterambere.

Ati "Umuryango Nyarwanda ndawusaba kwemera kwakira no kubana neza n'abanyarwanda bahoze mu mitwe yitwaje intwaro basezerewe na Komisiyo no kubafasha gukemura ibibazo mwazahura nabyo.'

Yakomeje agira ati 'Abasezerewe kandi turabasaba gukomeza kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, kwibumbira mu ma koperative, gushishikariza bagenzi banyu mwasize mu mashyamba gutaha kuko igihugu cyanyu kiteguye kubakira.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Valerie Nyirahabineza, avuga ko abasezererwa bategurwa neza kugira ngo bahinduke ndetse bahindure imyumvire n'imyitwarire bityo basubire mu buzima busanzwe bafite intego nshya itandukanye n'iyo bari bafite bakiri mu mashyamba.

Yagize ati "Twashyizeho uburyo bwo kubakurikirana iyo bamaze kuva muri iki Kigo bageze mu buzima busanzwe kuko abenshi baza ubuzima butameze neza. Uyu munsi rero turashimira byimazeyo aba 39 tugiye gusezerera bahisemo kwitandukanya n'intekerezo mbi zo kuba ishyanga no gutera igihugu cyababyaye bagahitamo gutaha ku bushake."

Bamwe mu basezerewe bakajya mu buzima busanzwe, bagaruka ku mateka n'ubuzima bubi babayemo mu mashyamba, uruhare n'ubufatanye bwa FARDC mu gutuma ababaswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside badataha mu Rwababyaye.

Sergent Major Muhire Emmanuel ni umwe mu bahunze mu 1994 yinjira igisirikare nyuma y'uko ababyeyi be baguye mu mashyamba ya Congo mu 2004 afite imyaka icumi gusa asanzemo uwari usigaye mu muryango ngo amufashe.

Yagize ati "Hari amahirwe nabuze harimo ayo kwiga, gukora imirimo itagenewe umwana, kujya mu ntambara ukaba wakwica n'abantu.Twigishijwe ko Abanyarwanda bose bari mu Rwanda ari Abatutsi ko tugomba kuzagaruka tugafata ubutegetsi bw'u Rwanda."

Uyu mugabo wasize umugore n'umwana muri Congo, avuga ko yicuza igihe yatakaje arwanira ubusa.

Ati "Maze amezi atandatu mu Rwanda ntahutse kandi nasobanukiwe neza ndi Umunyarwanda n'isano dufitanye.Icyo nicuza ni igihe nataye kuko abo twiganye abenshi ni aba dogiteri bafite ubuzima bwiza ariko urabona ko nsa nk'aho ngiye gutangirira ku busa.'

Irakoze Elie Martin w'imyaka 20 wavukiye i Masisi muri Nyakaruba umaze imyaka itanu mu mutwe wa FDLR, we avuga ko yagiye agiye gusura ababyeyi be mu cyaro agafatwa na FDLR muri 2009 agahita yinjizwa muri mu gisirikare.

Agaruka ku buzima bubi aho yafashwe ari ku rugamba ntavurwe ndetse akabura n'uko atoroka, bikamutera intimba kuko yibazaga ukuntu azapfa atabonye u Rwanda.

Ati "Mu 2022 twahuye na M23 turarwana baradukubita noneho njye bandasa mu kaguru mara iminsi ine kuko bagenzi banjye bari birukanse baransiga, aho ni croix rouge yahankuye amaraso yenda kunshiramo ntakiri kumva banjyana mu Bitaro ndavurwa."

"Maze gukira nasubiye mu gisirikare tugiye kwiba inka z'abaturage ndongera hahandi narashwe harangaruka, nsaba FDLR ko bamvuza barabyanga kugeza ubwo natorotse ndataha.'

Yakomeje agira ati 'Mu Rwanda banyakiriye neza nsanga ibyo batubwiraga ko Abatutsi bafashe ubutegetsi bari kwica abahutu ntabyo nabonye. Ku rugamba twambaraga imyambaro ya FARDC tugakora tugaragara nkabo ariko dufite ibyo twigishijwe bibi byo gutera u Rwanda."

Iki cyiciro cya 72 cy'abasubijwe mu buzima busanzwe, kigizwe n'abasirikare 34, abana babiri n'abakoraga igisirikare n'abasivile batanu bakoranaga bya hafi ndetse n'abandi bantu 22 bagize imiryango y'abo bahoze ari abasirikare basezerewe kuko batahanye nabo.

Abasoje ingando kandi bahawe ibikoresho bizabafasha mu buzima busanzwe kuko abenshi bigishijwe imyuga itandukanye irimo ububaji, gukora no kubakira amazi, ubwubatsi n'ibindi bitandukanye.

Abasubijwe mu buzima busanzwe bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bahawe indangamuntu n'amakarita
Abasezerewe bahabwa ibikoresho byo gutangirana ubuzima
Abize imyuga bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha mu buzima busanzwe
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Valerie Nyirahabineza, avuga ko abasezererwa bategurwa neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutobo-abagize-icyiciro-cya-72-bahoze-mu-mashyamba-ya-rdc-basubijwe-mu-buzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)