Mutoni yagarutse ku rugendo rwamugejeje ku kuyobora Multilines International Rwanda n'inama agira abato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo kigo ayobora kandi agifitemo imigabane mu Rwanda, cyunganira abasora, gifasha abacuruzi kohereza no kuvana ibicuruzwa mu mahanga hakoreshejwe indege, ubwato n'inzira y'ubutaka.

Aganira na IGIHE Mutoni yagarutse ku nzozi yakuranye n'uburyo yashyizemo umuhate no kudacika intege kugira ngo azigereho, kubasha gufata inshingano ziremereye ari umugore ndetse n'inama ku bakiri bato.

IGIHE: Mutoni Julie ni muntu ki?

Mutoni: ndi umunyarwandakazi , Navukiye muri Uganda turi impunzi mpiga amashuri abanza n'ayisumbuye tugaruka mu Rwanda njye n'ababyeyi banjye mu 1996 mpakomereza amashuri ya kaminuza. Ndubatse mfite umugabo n'abana batatu. Nize ibijyanye n'ubucuruzi muri kaminuza.

Igitekerezo cyo kwikorera cyaje gite?

Nabanje gukora ahantu hatandukanye ariko nza kuhava kugira ngo nkore ibintu byange, Nakuze nkunda gukora nkibeshaho ngira n'amahirwe ababyeyi bakajya banyibutsa ko ngomba kwigira, bitandukanye na kumwe hari abumva ko umukobwa agomba gukura ategereje umugabo ko azabimukorera.

Ibyo byagiye binyubakamo icyizere cyo gukunda gukora bituma nkunda no guhabwa inshingano aho nanayoboye ikigo mpuzamahanga mbere yo kuza kwikorera muri Multilines International Rwanda.

Kugira ikigo cy'ubucuruzi nk'umugore byagusabye iki?

Nubwo waba ufite ababyeyi bagushyigikiye ukagira n'ubwo bumenyi n'uburambe muri icyo kintu ariko buriya binasaba ubwitange no kwitwararika. Haba hakenewe gushishoza , kwihangana nturambirwe vuba kandi ukerekeza umutima ku byo ushaka gukora kuko binasaba imbaraga nyinshi.

Bisaba no gutinyuka kandi ukigirira icyizere noneho hakaza abagufasha hari uko umeze na we. Gucuruza habamo kunguka no guhomba ariko iyo ubikoze ubishyizeho umutima wawe wose birakunda.

Hakorwa iki ngo abagore benshi batinyuke kwikorera?

Mu Rwanda tugira amahirwe yo kuba Igihugu cyacu cyarashyizeho ingamba zo kuzamura abagore zihagije. Hari benshi mu bagore mu Rwanda bamaze kwitinyuka barakora n'abandi bumva babishobora ariko mu bucuruzi no mu yindi myanya y'ubuyobozi ikomeye turacyari bake urebye nka ba nyir'ibigo bikomeye mu Rwanda akenshi usanga abenshi ari abagabo .

Abagore bagomba gutinyuka bagahaguruka bakishakamo ibisubizo ariko bakagira n'umuco wo gufashanya mu byo bakora kuko ubu abagabo baraturusha mu kuzamurana. Niba hari ugize aho agera agafasha abandi na bo gutera intambwe. Hari abakobwa nagiye mfasha kuzamuka bankorera neza nk'ibyo abahungu na bo bakora twese turashoboye icyo umuhungu yakora numukobwa yagikora.

Ese kugira aho umuntu yigeza bijyana n'umuryango ukomeye avukamo?

Ni byiza kuvukira mu muryango ukomeye ariko sinavuga ko ari byo biteza imbere umuntu ku giti cye. Nkanjye navukiye mu muryango uciriritse turi impunzi kandi ababyeyi banjye bakoraga ibintu byoroheje nta bintu by'igitangaza twari dutunze.

Ntekereza ko ahubwo utabifite aba agomba gukora cyane ngo abigereho kuko twagiye tubona imiryango ikize ababyeyi bafite byose ariko ugasanga abana barangiritse bagiye mu biyobyabwenge n'ubusinzi.

Kuvuka uri umukene si icyaha ariko gusaza uri umukene ni byo bibi kuko nanjye sinafashijwe n'umuryango nabyishatsemo. Icyo dukwiye gukora ni ukwigisha, guha abana uburere n'indangagaciro zituma bagira icyo bazimarira.

Ese ni iki wishimira umaze gufasha ikigo uyobora mu gihe uhamaze?

Natangiye kuyobora Multilines International mu 2021 nk'umunyamigabane, Nasanze bakora kandi neza ibijyanye no kunganira abasora, kohereza no kwakira imizigo iturutse ahantu hatandukanye ku isi hose hanyuma twaje kwaguriramo ibindi bikorwa, twazamuye ubucuruzi twaje no gukorana n'ibigo mpuzamahanga duhagarariye mu Rwanda. twazamuye umubare w'abakozi, birumvikana n'imibereho y'abakozi iba myiza kuko ibyo dukora byagutse .

Imyumvire y'uko umugore ufite amafaranga ananira umugabo ubona ifite ishingiro?

Ibyo bintu birahari ndabyuma uretse ko atari byo ni imyumvire y'abantu bamwe na bamwe batumva neza ko inshingano z'urugo zitandukanye n'inshingano zo mukazi. Nubwo tuvuga ngo uburinganire, ariko umugabo ahora ari umugabo, n'umugore ahora ari umugore.

Iyo rero umugore yashatse kuzamuka ngo asumbe umugabo biba byapfuye ntibishoboka icyiza ni uko bumvikana ,umugore akabasha guhuza inshingano zombi zo kwita ku muryango n'iz'akazi.

Njyewe iyo ndi mu kazi mba umuyobozi ariko nagera mu rugo nkaba Umubyeyi mu rugo.

Kubasha gufata inshingano zikomeye uri umugore ubifata ute?

Mu buyobozi habamo imbogamizi nyinshi zitandukanye, muri izo mbogamizi hari ukuyobora abantu batandukanye bafite imico itandukanye n'imyumvire itandukanye. Kuyobora abantu bakakwiyumvamo ni impano ariko bisaba kugira indangagaciro, kwitanga kandi ukabasha gutekereza neza igihe kinini kugira ngo ugume mu nshingano nk'umuyobozi.

Ni iyihe nama waha abakiri bato by'umwihariko abakobwa?

Abato nababwira ko bakeneye gukora cyane kandi bakagira ikinyabupfura n'indangagaciro z'umunyarwandakazi. Bagomba kwiga biyigira kuko ubwo bumenyi ari bo buzagirira akamaro. Kwiga byinshi cyane bagomba kutabifata nk'umutwaro kuko ku isoko ry'umurimo uzi byinshi ni we ubona akazi mbere, rero bagomba gukunda akazi kose kandi bakagakora neza.

Mutoni yavuze ko kuyobora ikigo gikomeye uri umugore bisaba kuba ufite umutima ukomeye
Mutoni ayobora Multilines International Rwanda kuva mu 2021
Iki kigo cyunganira abasora, gifasha abacuruzi kohereza no kuvana ibicuruzwa mu mahanga hakoreshejwe indege, ubwato n'inzira y'ubutaka.
Mutoni yavuze ko inama agira abakobwa bakiri bato ari ugukora cyane kandi bakagira ikinyabupfura n'indangagaciro z'umunyarwandakazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutoni-yagarutse-ku-rugendo-rwamugejeje-ku-kuyobora-multilines-international

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)