Myugariro wabiciye bigacika muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza yitabye Imana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro George Baldock w'imyaka 31 wakiniye Sheffield United yo mu Bwongereza akanayifasha kuva mu Cyiciro cya Kabiri, yasanzwe muri 'piscine' iwe mu rugo yapfuye.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira, ni bwo umuryango wa Baldock wasohoye itangazo rivuga ko uyu mukinnyi atakiri muzima.

Kugira ngo hamenyekane iby'urupfu rwe, umugore we yabanje kumubura kuri telefone nk'uko yari asanzwe amubona cyane ko we yari yarasigaye mu Bwongereza, biba ngombwa ko ahamagara nyir'inzu muri Anthens aho yabaga amusaba gukurikirana.

Uwari ucumbikiye Baldock mu nzu ni we wamusanze muri piscine ariko ntihamenyekana ako kanya icyatumye apfa, ndetse n'inzego za polisi muri uyu mujyi zitangira iperereza.



Source : https://yegob.rw/myugariro-wabiciye-bigacika-muri-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-bwongereza-yitabye-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)