Inama ya 'Francophonie' yabereye mu Bufaransa muri izi mpera z'icyumweru, yambitse ubusa Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi, kuko yabaye urubuga rwo kwereka isi yose ko ari umwana muri politiki ndetse na dipolomasi muri rusange.
Nyamara byari byatangiye neza, ndetse abitabiriye inama bati 'Tshisekedi yakuze mu mutwe', Â dore ko ku munsi wa mbere yahaye umukono Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), ukomoka mu Rwanda kandi wabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda.
Byari bitunguranye, kuko ubundi abategetsi ba Kongo banga urunuka umuntu wese uvuga neza uRwanda. Urugero ni uko Leta ya Kongo yanze gutumira Madamu Mushikiwabo mu mikino ya ' Francophonie' iherutse kubera i Kinshasa, azira gusa ko ari Umunyarwandakazi!
Mbere y'uko inama itangira, Felix Tshisekedi yari yabanje kuganira na Perezida w'Ubufaransa igihe kirenga isaha, Tshisekedi asaba Perezida Macron kwamagana u Rwanda mu nama, ndeste akarufatira ibihano kubera ibirego bye ko u Rwanda rufasha M23. Gusa Tshisekedi yiyibagiza ko Perezida Macron ari mu bazi neza imizi y'intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo.
Murabyibuka, ubwo aheruka i Kinshasa, Perezida Macron yabwiye Perezida Tshisekedi, amaso ku maso, ko akwiye kumva ko ubutegetsi bubi muri Kongo aribwo ntandaro y'ibibazo biri mu gihugu cye, aho guhora ashinja abandi. Perezida Macron yagize ati: 'Unyihanganire gukoresha amagambo akakaye, ariko igihugu cyanyu nticyabashije gushyiraho inzego za politiki ndetse n'iza gisirikari zihamye. Mugabanye rero gushyira ibibazo byanyu ku bandi'.
Mu ijambo rye afungura inama ya 'Francophonie', Perezida Emmanuel Macron yatunguye Abanyekongo afata indi nzira batari biteze: Kugaruka ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa Kongo nk'aho ariyo ngingo nyamukuru y'inama nibyo abakongomani bari biteze, ariko ntibabyumva.
Perezida Macron yagize ati :'Nemera byimazeyo ko Francophonie ari ahantu dushobora gukorera dipolomasi hamwe, itera inkunga ubwigenge n'ubusugire bw'imitwe yose, hose ku isi.' Yahise atangira kuvuga ibibazo bikomeye by'umutekano ku isi nka Ukraine na Gaza, ariko ntiyavugamo Kongo.
Tshisekedi yagize umujinya, yanga kwitabira ibiganiro byo ku munsi wa kabiri w'inama, doreko byabaye yiyicariye  muri ambasade ya Kongo mu Bufaransa.
Félix Tshisekedi ntiyagaragaye no ku ifunguro ryo mu nzu ya Petit Palais ryateguriwe abanyacyubahiro bose bitabiriye inama. Kuwa gatandatu, mu  masaha ya nyuma ya saa sita, yari mu nzira ajya ku kibuga cy'indege, arakariye cyane Perezida Macron.
Nyuma y'uko Tshisekedi yivumbuye, inama yo yarakomeje nk'aho nta cyabaye, maze Perezida Kagame wasabirwaga ibihano na Tshisekedi, yakirwa mu cyubahiro gikomeye i Villers-Cotterêts. Perezida Kagame yahawe umwanya w'icyubahiro mu ifoto rusange, ndetse no ku ifunguro ryatangiwe muri Élysée, tariki ya 4 Ukwakira.
Gutorwa kwa Louise Mushikiwabo ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu 2019 byakomeje kubababaza cyane abanzi b'uRwanda, ahubwo byongerera imbaraga dipolomasi yarwo.
Mu kiganiro cye na Perezida Emmanuel Macron cyamaze isaha irenga, kigahuza neza no kwivumbura kwa Félix Tshisekedi, Perezida Kagame yagaragaje ko akomeje kwifuza kuganira, hagamijwe gukemura ikibazo cy'amakimbirane muri Kongo, bigashingira ku kuvanaho ipfundo ry'ayo  makimbirane, harimo  umutwe w'iterabwoba wa FDLR usigasirwa n'ubutegetsi bwa Kongo.
Mu binyamakuru bitandukanye, abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga, by'umwihariko iy'akarere k'Ibiyaga Bigari, bagaragaje ubuswa bwa Perezida Tshisekedi, banahamya ko iyi myitwarire ye ya cyana nta gisubizo yatanga ku bibazo biri mu gihugu cye no mu karere kose muri rusange.
The post 'Mu nama y'ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie',Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi. appeared first on RUSHYASHYA.