NESA igiye gutangaza amashuri atujuje ibisabwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023 mu Rwanda habarurwaga ibigo by'amashuri 4,923, ndetse umubare uriyongera kuko mu bice bitandukanye by'igihugu hari amashuri mashya atangirana gahunda zo kwigisha icyiciro cy'incuke n'abanza.

Gusa ntibitungurana gusanga ishuri rikorera mu nzu zo guturamo cyangwa izagenewe gukorerwamo imirimo isanzwe ku buryo ibikorwa byo kwigisha bidashobora gukorwa uko bikwiye.

Nk'urugero mu Murenge wa Kinyinya hari ishuri rikorera mu Mudugudu wa Kadobogo, riri mu nzu zahoze zituwemo n'abantu batandukanye, nyuma zihindurwa amashuri.

Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri iri shuri, Manishimwe Eric yemereye itangazamakuru ko izi nyubako zabanje gukodeshwa abaturage bakazibamo ariko nyuma ziravugururwa, zihindurwa amashuri.

Ati 'Twaravuguruye wabibonye dushyiramo ibyumba by'amashuri ariko tubonye ibyangombwa twavugurura akaba amashuri. Hari agace kamwe kabagamo abantu n'ikindi cyari kibereye aho ngaho.'

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yabwiye IGIHE ko hari gukorwa ubugenzuzi ku mashuri yigisha amasomo asanzwe ku buryo atemerewe gukomeza kwigisha azashyirwa ahagaragara mu gihe cya vuba.

Ati 'Turi kubikoraho. Vuba aha tuzayerekana.'

Kugaragaza amashuri adafite uburenganzira bwo gukomeza gutanga amasomo runaka byari bimaze igihe bikorwa ku mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyi ngiro.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw'Ireme ry'Uburezi muri NESA, Kavutse Vianney Augustine mu mpera za 2023 yabwiye IGIHE ko iyo ishuri risanganywe ibibazo rihabwa umwaka wo kubikemura byananirana rigafungwa.

Ati 'Hari aho usanga rwose no kugoragoza abanyeshuri babigwamo cyangwa ugasanga inzu zirashaje zanabagwira, icyo gihe turarifunga. Ubundi twebwe tureba inyungu z'abanyeshuri, ibindi biza nyuma.'

Kavutse yahamije ko mu gihe basanze ishuri ritujuje ibisabwa rihita ribuzwa kongera gufata abanyeshuri bashya, rigahabwa igihe cy'umwaka wo gutunganya ibisabwa byatuma abanyeshuri biga neza.

Ati 'Ntabwo wahita ubwira abana bari mu ishuri ngo muhagarare. Tubaha igihe cy'umwaka, hanyuma tukamenyesha akarere kugira ngo kitegure kuzareba aho kashyira abo bana n'ibindi byose byo kwita ku kibazo kakabikora.'

'Niba ari umushoramari, ari ikibazo cy'intebe cyangwa ibikorwa remezo muri icyo gihe cy'umwaka akatwandikira akavuga ati 'bya bintu nabikoze, duhita tugenda tukamufungurira. Ntabwo wahita ubwira abanyeshuri ngo muvemo kugira ngo abana n'abarimu badahungabana.'

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko ibigo by'ubucuruzi byashinzwe hagati ya 2021 na 2023 byerekeza mu ngeri y'uburezi bigera kuri 413.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yahamije ko bari gukora igenzura ku bigo bishobora kuba bikora nta byangombwa
Amashuri yubakwa kuri ubu yubakwa mu buryo burambye
Inzu abanyeshuri ba TSS ntoma bararamo
Aho abanyeshuri barara harimo ibitanda na matels bigezweho
Ifite ubwiherero n'ubwogero bijyanye n'igihe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nesa-igiye-kwerekana-amashuri-yigisha-amasomo-asanzwe-atujuje-ibisabwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)