Hashize iminsi hakorwa ubugenzuzi ku mashuri hirya no hino mu gihugu, harebwa niba yubahiriza ibyangombwa bituma atanga uburezi bufite ireme.
Mu biganiro Abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko bagiranye n'ubuyobozi bwa NESA kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu bugenzuzi bwakozwe mu gihugu hose basanze hari amashuri 650 akora nta byangombwa, ndetse batangiye kuyasura ngo harebwe niba yafungwa cyangwa azahabwa ibyangombwa.
Ati 'Tumaze gusura amashuri arenga 500, ubundi ukuntu tubigenza turitonda n'iyo ari ishuri dushaka gufunga turabyitondera. Kuko buriya niba ufunze ishuri birasaba no kureba ku ngaruka zishobora kugera ku bana baryigagamo, birasaba ko ufunga ishuri utegura aho wimurira abana bagomba kujya kwiga kuko ugiye ugafunga gutyo gusa wasanga ahubwo byateza ibibazo kurusha ibyo washakaga gukemura.'
Yavuze ko hari ayo basanga yashyira ubuzima bw'abnyeshuri mu kaga bagahitamo kuyafunga abanyeshuri bakoherezwa mu bindi bigo.
Ati 'Hari ayo dusanga rwose aho gukorera uko hameze atari ishuri tugafata icyemezo cyo kurifunga ariko nk'uko nabivuze kurifunga turitonda. Nk'ubu ayo twasanze ameze gutyo ashobora kuba arimo abana, kuko aba akeneye no gufungwa byihutirwa kuko n'umutekano w'abana uba ari ngombwa, turi guteganya ko mu gihembwe cya kabiri tuzaba twagiye dukorane inama n'ayo mashuri n'ababyeyi tubabwire ibyo tugiye gukora n'abana tubashakire ahandi bajya kwiga hanyuma ayo mashuri tubona atameze neza ahagarare.'
Dr. Bahati yahamije ko hari ikindi cyiciro cy'amashuri basanga adafite ibyangombwa byo gukora ariko yujuje ibisabwa ku buryo ahita ahabwa ibyangombwa byo gukora, hakaba n'andi akora ariko ataragera ku bipimo bisabwa ariko agerageza.
Ati 'Ayo tuyaha igihe, tukababwira ngo dusanze muhagaze aha, mwujuje ibi, murabura ibi. Tubaha igihe cy'umwaka ku buryo mu mwaka utaha nimutaba mwujuje ibi n'ibi ntabwo muzongera gufungura.'
Imibare ya NESA igaragaza ko mu Rwanda hari amashuri yujuje ibyangombwa atanga uburezi bw'ibanze 5045 ari hirya no hino mu gihugu, harimo 1268 ari mu Ntara y'Iburasirazuba, 1153 ari mu Majyepfo, 1121 mu Burengerazuba, 792 mu Majyaruguru na 711 mu Mujyi wa Kigali.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nesa-yatahuye-amashuri-650-akora-adafite-ibyangombwa