Ngoma: Abatuye mu Murenge wa Karembo babangamiwe no kutagerwaho n'amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurenge wa Karembo ugizwe n'utugari dutatu turimo, Akaziba, Karaba na Nyamirambo. Akagari ka Karaba niko kagerwamo n'amashanyarazi mu gihe mu Kagari ka Karaba ho amashanyarazi agera ku baturage bake, mu kandi Kagari ka Nyamirambo ko imidugudu yose uko ari icumi nta na hamwe hagera amashanyarazi, ni ikibazo gifitwe n'ingo zirenga 2000.

Abatuye muri uyu Murenge babwiye IGIHE ko kuba nta mashanyarazi arabageraho bibabangamiye cyane kuko bituma abana babo badasubiramo amasomo nijoro, bikanatuma serivisi zirimo nko gushyira umuriro muri telefone bakora urugendo rurerure bajya kuwushaka.

Nizeyimana Vianney utuye mu Mudugudu w'Amahoro mu Kagari ka Nyamirambo ati 'Ubu abana mu ijoro babura uko basubiramo amasomo kuko ntabwo byabakundira nta muriro uhari, ducana udutadoba na bougie, ubuyobozi rwose turabusaba kutwegereza amashanyarazi natwe tukabasha gucana.'

Niwemutoni Solange we yavuze ko ubuyobozi bumaze igihe kinini bubizeza ko buzabegereza umuriro ariko ngo na n'ubu amaso yaheze mu kirere, yavuze ko bakoresha umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ariko ko akenshi uba ari muke kuburyo no kumurika biba bigoranye.

Uwimbabazi Gemaine utuye mu Mudugudu wa Gitaraga we yagize ati ' Uwaduha umuriro inaha natwe twabasha kwiteza imbere, ubu kubona aho wiyogoshesha ni ikibazo, kubona aho washesha amasaka cyangwa ibigori ni ikibazo. Umuriro uhari rero izo mashini natwe twazigura zikadufasha.'

Hakizamungu Francois utuye mu Kagari ka Kanama we yavuze ko Akagari kabo kose nta mashanyarazi gafite ndetse n'imirasire y'izuba yagiye itangwa ahandi ho ko itahageze, ubuyobozi bukaba bwarabizezaga ko mu gihe cya vuba bazabona amashanyarazi ariko ngo imyaka ibaye myinshi nta gisubizo barabona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karembo, Nsanzuwera Michelle, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'umuriro w'amashanyarazi koko gihari avuga ko ubuyobozi bw'Akarere hari gahunda bwababwiye yo kwegereza amashanyarazi abaturage benshi ari yo bahanze amaso.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nyiridandi Mapamano Cyriaque, yabwiye IGIHE ko bafite umushinga bafatanyije na REG uzatangira guha amashanyarazi abaturage basigaye bose bo muri aka Karere mu Ugushyingo uyu mwaka asaa abaturage kuba bihanganye.

Kuri ubu Akarere ka Ngoma kageze kuri 75% mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Hakizamungu François yavuze ko bakeneye umuriro w'amashanyarazi kugira ngo biteze imbere
Abaturage ba Karembo barasaba ko bahabwa umuriro w'amashanyarazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abatuye-mu-murenge-wa-karembo-barasaba-amashanyarazi-ngo-bave-mu-bwigunge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)