Ngororero: Ingo zirenga ibihumbi 140 zigiye kugezwaho amazi meza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'ibura ry'amazi ndetse n'ayabonekaga ari make gikunze kugaragara mu Karere ka Ngororero cyane cyane mu mirenge yo mu cyaro biturutse ku kuba ibikorwa remezo birimo ingomero, imiyoboro y'amazi n'ibigega bidahagije.

Ibi byiyongeragaho imiterere y'ako Karere kagizwe n'imisozi miremire ikunze no kwibasirwa n'inkangu bikangiza ibikorwa remezo bike byari Bihari.

Hari n'ikibazo cy'imiturire mibi bigatuma hari n'abaturage bari bakivoma ibidendezi n'andi mazi yo mu mibande n'ibishanga.

Kuri ubu ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero bifatanyije n'abafatanyabikorwa bako, bari mu mirimo yo kongera ibyo bikorwa remezo by'imiyoboro ireshya na kilometero 193 izaba iriho amavomo rusange 112 mu mirenge yose bikazatuma ingo zirenga ibihumbi 140 zigezweho amazi meza.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imari, ubukungu n'iterambere, Uwihoreye Patrick, yavuze ko uyu mwaka uzarangira, abaturage bose bagerwaho n'amazi meza.

Yagize ati 'Ubundi twajyaga tugorwa no kugeza amazi meza ku baturage bitewe n'ibikorwa remezo bike n'ibindi byangiritse. Ubu ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bacu dushimira, imirimo iri kugera ku musozo ku buryo uyu mwaka uzarangira abaturage bacu bose bagerwaho n'amazi meza.'

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero babona n'abakora muri iyo mirimo yo gukwirakwiza amazi, bavuga ko bagiye kuruhuka bimwe mu bibazo byo kugira imvune bashaka amazi.

Harerimana Clement uhatuye yagize ati "Ubu tugiye kubona amazi meza natwe tunoze isuku ibyo guhora dusa nabi no kurwaragurika bigiye kuba amateka.'

Muri uyu mushinga wo kugeza ku baturage ba Ngororero amazi meza, hari gutunganywa amasoko 34, hazubakwa inganda eshatu zitunganya ayo mazi, ibigega 24 ndetse hazubakwa imiyoboro ireshya n'ibilometero bisaga 270.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imari, ubukungu n'iterambere, Uwihoreye Patrick, yavuze ko uyu mwaka uzarangira abaturage bose bagerwaho n'amazi meza
Inganda zitunganya amazi zamaze kuzura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-ingo-zirenga-ibihumbi-140-zigiye-kugezwaho-amazi-meza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)