Abategura iri serukiramuco bagaragaje ko uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye azaba ari i Kigali hagati ya 14-16 Ugushyingo 2024, aho azataramira amagana y'abantu azaba ateraniye kuri Mundi Center, kandi atanga ikiganiro kizibanda ku rugendo rwe rw'umuziki, n'ibindi bikenewe mu guteza imbere inganda ndangamuco.Â
Ibi ariko byatangajwe nyuma y'iminsi yari ishize umuhanzi Icyashaka Davis wamamaye nka Davis D atangaje ko Nasty C azataramana nawe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, mu rugendo yahuriyemo n'ibyiza n'ibibi.
Ni igitaramo yavuze ko kizaba tariki 29 Ugushyingo 2024, kandi kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Azahurira ku rubyiniro n'abahanzi bo mu Rwanda yatumiye barimo nka Bull Dogg, Bushali, Platini P, Nel Ngabo, Dj Marnaud, Dj Toxxyk, Melissa, Davy Scott, Maurice, Ruti Joel, Danny Nanone n'abandi.Â
Ushingiye kuri gahunda yatangajwe biragaragara ko Nasty C azataramira i Kigali tariki 14 Ugushyingo 2024, habura iminsi 15 kugirango aririmbe mu gitaramo cya Davis D.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko ibyatangajwe n'abategura iri serukiramuco 'Access' atari ukuri, kuko Nasty C yabahakaniye ko azitabira ririya serukiramuco.Â
Ati 'Ntabwo ari byo! Kuko natwe tukimara kubibona twavuganye na Nasty C n'abashinzwe kumufasha mu muziki batubwira ko atari byo. Bivuze ko ntabwo azaza muri 'Access' ahubwo azaza aje mu gitaramo cyanjye 'Shine Boy Fest' gusa.'
Si ubwa mbere Nasty C azaba ataramiye i Kigali. Yahaherukaga ubwo yataramiraga ibihumbi by'abantu mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, ku wa 23 Nzeri 2023 yahuriyemo na mugenzi we Cassper Nyovest.
Bivuze ko umwaka umwe n'ukwezi kumwe byari bishize Nasty C adataramira i Kigali. Uyu muhanzi wabonye izuba ku wa 11 Gashyantare 1997, ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.
Yagize igikundiro cyihariye binyuze ku ndirimbo yakubiye kuri album 'Sophomore'. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri birimo 'South African Music Awards' ndetse na 'All Africa Music Awards'.
Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y'urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y'imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.
Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.
Ku mwaka wa 14 y'amavuko, Nasty C yasohoye 'Mixtape' ye ya mbere yise 'One Kid, A Thousand Coffins' yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012. Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play ya mbere yise 'L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)', nyuma muri Gashyantare 2015 yasohoye 'Mixtape' ya kabiri iriho indirimbo yamamaye yise 'Juice Back'.
Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest. Uyu musore afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power (2020).Â
Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in Africa (Davido) n'izindi.
Davis D yatangaje ko yavuganye na Nasty C amubwira ko atazitabira iserukiramuco 'Access' kuko abariteguye nta biganiro bagiranyeÂ
Davis D avuga ko akomeje imyiteguro y'igitaramo cye mbere y'uko umunsi ugera
Yvonne Chaka Chaka ari ku rutonde rw'abahanzi bagaragajwe bazaba bari i Kigali
Nasty C yagaragajwe nk'umuhanzi uzitabira iserukiramuco 'Access' rizaba tariki 14-16 Ugushyingo 2024Â
Nasty C aherutse gutangazwa nk'umuhanzi Mukuru mu gitaramo cya Davis D tariki 29 Ugushyingo 2024Â
Nasty C yaherukaga gutaramira i Kigali muri Nzeri 2023, ubwo yari kumwe na CasperÂ
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JEJE' YA PLATINI NA DAVIS D
">