Ni wo musingi wa UNMISS – Umugaba w'Ingabo za Loni muri Sudani y'Epfo asobanura umwihariko w'Ingabo z'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igihugu gito ku Isi cyabonye ubwigenge mu 2011. Gusa kimaze igihe kinini mu mvururu zishingiye ku moko, aho ubwoko butatu muri 63 buhari, buhora buhanganye.

Lt Gen Mohan Subramanian ni we uyoboye ubu butumwa. Mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ku musanzu wihariye w'Ingabo z'u Rwanda muri ubu butumwa, kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu kubungabunga amahoro ku Isi.

Ati 'Ingabo z'u Rwanda nirwo rutirigongo rw'ubu butumwa. Ingabo nyinshi n'abapolisi muri UNMISS ni abo mu Rwanda, dufite batayo eshatu zirwanira ku butaka, ebyiri muri zo ziri i Juba, hanyuma indi imwe iri muri Malakal.'

Yavuze ko u Rwanda rufite umutwe w'Ingabo zirwanira mu kirere, Abapolisi n'abayobozi bayobora ingabo mu nzego zitandukanye ari Abanyarwanda. Yatanze urugero ku Mugaba Mukuru Wungirije Ushinzwe Ibikorwa n'abandi.

Usibye ibyo, asobanura ko Ingabo z'u Rwanda zoherejwe mu bice bigoye, aho ubu Batayo imwe iri mu gice cy'Amajyaruguru muri Leta ya Upper Nile. Ati 'Aho tuvuganira ubu, aho Batayo y'u Rwanda iri, hari imvururu ziri kuba ubu, ni ahantu hagoye. Ni bo bafite inshingano zo kurinda inkambi imwe yonyine dufite mu nshingano nka UNMISS irimo abantu bagera ku bihumbi 42.'

Indi Batayo y'Ingabo z'u Rwanda, iba mu bice bya Durupi, ni yo ishinzwe umutekano w'Umujyi wa Juba. Ni Batayo yagiye muri izi nshingano nyuma y'imvururu zo mu 2016, itangira nk'iyari igiye mu butabazi.

Ati 'Dufite n'indi Batayo iri i Juba ahitwa Toping ishinzwe Leta ya Eastern Equatorial… Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu kirere, ni zo zonyine dufite hano zikora uwo murimo.'

Umwihariko w'u Rwanda ushingiye ku mateka

Magingo aya, u Rwanda rumaze imyaka 20 mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro. Rumaze kandi imyaka 30 ruvuye mu mateka mabi ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen Mohan asobanura ko nk'igihugu cyanyuze muri ibyo byose kandi cyigeze kubamo Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro, cyumva neza ubu butumwa ku buryo aho kigiye, byigaragariza mu bikorwa.

Ati 'Ni yo mpamvu ingabo z'u Rwanda ziri hano zikora nk'icyitegererezo ku gihugu zibarizwamo.'

Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo, bugirwamo uruhare n'ibihugu birenga 110. Buri ngabo ziba zifite umwihariko wazo gusa ngo umwihariko w'u Rwanda, ni wo ahanini usobanura 'abo turi bo'.

Ati 'Umwihariko w'Ingabo z'u Rwanda, ni uko mu gihe gito cyo kwisuganya kuva mu 1994, Igisirikare cy'u Rwanda gifite indangagaciro n'uburyo bw'imikorere bihamye. Abofisiye n'Ingabo baba baratojwe neza, biteguye gutanga umusanzu mu butumwa bwa Loni kandi babwumva neza bigendanye n'igihe babumazemo.'

Yakomeje avuga ko umwihariko w'Ingabo z'u Rwanda uturuka mu kuba hari ubushake mu Ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa buturuka mu mateka.

Ati 'Ndatekereza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine gifite mu Itegeko Nshinga ryacyo ihame mpuzamahanga ryo kubungabunga amahoro. Ibyo bituma hari impamvu Ingabo z'u Rwanda zitabira ubutumwa, zitanga n'urugero rwiza ku gihugu cyazakiriye ku buryo kigira icyizere, kikavuga kiti, 'ibi ni byo ingabo zacu nazo zakora mu gihe tuzaba dufite amahoro asesuye'.'

Uyu muyobozi kandi yashimye ibikorwa by'imikino, kurinda abasivile no gutoza Karate abakobwa bo muri Sudani y'Epfo

Ati 'Ibi bikorwa bigira akamaro cyane. Ni byo twita ibikorwa by'ubufatanye hagati y'abasirikare n'abasivile. Bikorwa na Batayo zose z'u Rwanda mu bice zirimo bigendanye n'ibyo abaturage bakeneye.'

'Nka hariya hafi y'inkambi, aho batoza abakobwa bato imyitozo yo kwirinda, kuko byagaragaye ko bari bayikeneye. Hari ibikorwa nk'ibi batayo zikora yaba nk'ibikorwa by'ubuvuzi, imikino, guha ubumenyi runaka abantu, rimwe na rimwe kubaka imihanda n'ibindi bigamije gufasha abaturage, kubabwira bati turi kumwe kandi turi hano kugira ngo tubafashe kandi ibi ni ibikorwa biterwa inkunga na Guverinoma y'u Rwanda ntabwo ari na Loni.'

Gen Mohan yavuze ko ibikorwa nk'ibi bituma abaturage bakomeza kugirira icyizere izi ngabo, bakabona ko hari icyo zibamariye.

Umugaba w'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo, UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian, yashimye umuhate w'Ingabo z'u Rwanda muri ubu butumwa
Abanyamakuru basobanuriwe imikorere y'Ingabo za Loni ziri mu Butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo, hagaragazwa uruhare rw'Ingabo z'u Rwanda

Amafoto & Video: Philbert Girinema




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-wo-musingi-wa-unmiss-umugaba-w-ingabo-za-loni-muri-sudani-y-epfo-asobanura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)