Nyabihu: Inzu y'ubucuruzi yahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 119Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Mizigo, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe ku wa 22 Ukwakira 2024.

Ahagana saa moya z'igitondo nibwo mu idari y'imwe muri butike icumi ziri muri iyi nzu y'ubucuruzi, haturikiyemo insinga z'amashanyarazi bihita biteza inkongi y'umuriro.

Abaturanyi bihutiye gutabara bagerageza kuzimya, banatanga amakuru ku nzego z'ubuyobozi bw'ibanze ari nako bagerageza kurwana no kugira ibyo barokora ariko umuriro ukomeza kwiyongera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bahise biyambaza ubuyobozi bw'akarere nabwo bwiyambaza ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi.

Iryo shami ryahise ryohereza imodoka ebyiri kabuhariwe mu kuzimya inkongi zizimya iyi nzu itarakongeza izo mu gikari.

Ati "Igenagaciro rikozwe n'abagenagaciro b'umwuga ntirirarangira ngo tumenye agaciro nyakuri k'ibyahiriyemo ariko igenekereza ryakozwe na ba nyiri amabutike ryagaragaje ko hangiriyemo ibicuruzwa bya miliyoni 119Frw".

Gitifu Nsengimana yashimiye abaturage ko bihutiye gutamga amakuru bikaba byaratumye inkongi y'umuriro itagera ku nzu zo mu gikari.

Yasabye kandi abacuruzi kujya bagura ubwishingizi bw'inzu zabo.

Hiyambajwe kizimyamwoto mu guhashya iyi nkongi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-inzu-y-ubucuruzi-yahiriyemo-ibifite-agaciro-ka-miliyoni-zirenga-119frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)