Nyamagabe: Abakozi icumi bo mu murenge umwe banditse basezera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko byabereye mu nama ya Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyamagabe yateranye ku wa 07 Ukwakira 2024, ikanenga imikorere yabo kuko bagaragaweho gushora akaboko mu mafaranga y'abaturage babagezaho ngo babatangire ubwisungane mu kwivuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre,yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko aba bayobozi bose banditse amabaruwa yo gusezera ku bushake bwabo.

Ati 'Ni byo koko abo bayobozi bose banditse basezera ku bushake bwabo.''

Gitifu Nkurikiyimana yakomeje avuga ko ubuyobozi bw'Akarere bugiye kureba uko buhita butanga abandi bakozi basimbura abagiye, hirindwa kudindiza serivisi zigenewe abaturage muri uyu Murenge.

Ati 'Twizeye kubona abandi bakozi vuba kuko benshi bakoze ibizamini bategereje amabaruwa abashyira mu nshingano.''

N'ubwo ubuyobozi buvuga ko aba basezeye babikoze ku bushake, hari andi makuru avuga ko baba bategetswe kwandika basezera kuri iyi myanya bakoragaho.

Ubusanzwe, uyu murenge wa Musebeya ufite utugari datandatu, bivuze ko ufite n'abakozi 12 ariko ukaba wari ufite 11 kuko hari akagari kamwe katagiraga SEDO.

Si ubwa mbere uyu Murenge uvuzwemo ibibazo bidindiza abaturage, kuko no mu minsi yashize wagaragayemo amakosa y'abayobozi muri Gahunda ya Girinka, aho bamwe mu bayishinzwe bakekwagaho ruswa mu kugeza inka ku bazigenewe.

Abakozi icumi b'utugari two muri Musebeya basezeye akazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abakozi-icumi-bo-mu-murenge-umwe-banditse-basezera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)