Nyamagabe: Bamwe mu bagore bahinduye gutega igitambaro, umuvuno wo guhisha umwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku rundi ruhande ariko, uyu mwambaro hari bamwe mu bagore cyangwa abakobwa cyane cyane abo mu cyaro bawukoresha nk'uburyo bwo guhisha umwanda uri mu mitwe yabo ikunze kuba ifite n'umusatsi mwinshi bigoye kwitaho.

Bamwe mu bagore bo muri Nyamagabe baganiriye na IGIHE, bemera ko koko icyo kibazo gihari kuri bamwe mu bagore bo mu byaro bya Nyamagabe, uretse ko bishobora kuba biri n'ahandi mu gihugu.

Mukankundiye Juliette wo mu Mudugudu wa Mwishogwe, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkingi, yavuze ko ikintu cyo gutega ibitambaro cyakoreshwaga mu kwinyakura ugiye nk'ahantu, wabona utari bubone akanya ko gutunganya umusatsi vuba, ugahita utega ukagenda.

Gusa ngo hamwe n'ubukangurambaa ku itorero rye rya EAR aho asengera, ibi byarahindutse kuko babasabye ko nta wemerewe kuza gusenga ateze igitambaro.

Ati 'Biri guhinduka, hambere aha n'insengero batarazifunga, twasabwaga kuza gusenga twasokoje, ndetse n'ufite urugori yaruteze yameshe mu mutwe, mu rwego rwo gushimangira isuku ku mubiri.''

Mugenzi we utarashatse kwivuga izina yavuze ko hari abo bigaragara ko baba bafite umwanda mu mutwe kubera imirimo baba barimo, bakawuhisha bifashishije ibitambaro gusa hakabaho kubahwitura bibaye ngombwa.

Ati 'Hari ukuntu umuntu ava nko gutwara ibishingwe cyangwa gutwara ibiti byo gushingirira ibishyimbo, agahita akubitamo igitambaro. Buriya uramureba ukamumenya nko ku misatsi iba itunguka inyuma.'

'Ushobora kumwegera ukamubwira uti 'ariko ugize gutya ukabona nk'igitambaro kiraguye uri mu bantu, wabigenza ute? Ukamusaba kutazasubira.''

Aba babyeyi bombi bakomeza bavuga ko ubu abagore bari guhindura imyumvire, aho basigaye bahugurana mu midugudu iwabo kugira ngo babicikeho. Uvuye mu akihutira gukora isuku yo mu mutwe adahungiye mu bitambaro.

Umwepisikopi wa EAR Kigeme, Musenyeri Musabyimana Assiel, yabwiye IGIHE ko itorero ryabo ryahisemo guherekeza abayoboke babo mu muco w'isuku muri byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Iyo ni yo mpamvu basabye abagore kujya baza gusenga batambaye ibitambaro.

Ati 'Abagore b'ino hari uburyo bategaga ibitambaro ariko bahisha imisatsi irimo ivumbi n'undi mwanda, ariko ubu batojwe isuku ku buryo nta kibazo cyo kongera kuyihisha noneho, ahubwo bakaza bayisokoje, bityo bakanagira ubuzima bwiza kubera isuku.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko kwambara igitambaro na byo biri mu buryo bw'imyambarire umuntu ahitamo ndetse bikaba n'uburenganzira bwe, igihe yahakoze isuku gusa mu gihe byateza ikibazo kubifatira imyanzuro ntacyo bitwaye.

Ati 'Igihe baba barabonye ko hari ababyuririraho bakagira umwanda mu mutwe bakabikuraho, cyaba ari ikintu cyiza twashima.''

Nubwo bimeze bityo, kwambara igitambaro ku bagore n'abakobwa hari n'aho bisa nk'itegeko cyane cyane binajyanye n'imyemerere nko mu idini ya Islam cyangwa ADEPR.

Igikuru muri byose rero, kikaba ari ukumenya kwita ku isuku yo mu mutwe, kugira ngo icyo gitambaro kitazaba ubwihisho bw'umwanda aho kuba umurimbo.

Abasengera muri EAR muri Nyamagabe bahisemo kujya bajya gusenga nta gitambaro bateze
Hari abagore batega ibitambaro bahisha umwanda wo mu mutwe
Mgr Musabyimana Assiel wa EAR Kigeme, yavuze ko hashyizweho uburyo bwo gusokoza ku bagore n'abakobwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-bamwe-mu-bagore-bahinduye-gutega-igitambaro-nk-umuvuno-wo-guhisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)