Nyamasheke: Abanyamadini basezeranije MINUBUM... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yibukije abatuye Akarere ka Nyamasheke kwitabira gahunda za Leta uko bikwiye, ndetse bakanirinda inyigisho zibayobya kuko biri mu bidindiza ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda muri aka Karere.

Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n'ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa muri aka Karere mu biganiro bigamije gushakira umuti ibikibangamiye ubu bumwe. Ibi biganiro byabereye mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024

Omer Mayobera, umushakashatsi mu Muryango Alert International, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze hari byinshi bikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda muri Nyamasheke, nko kuba hari ahakigaragara ivangura rishingiye ku moko, inyigisho ziyobya n'ibindi.

Muri uku Kwezi kwahariwe ubu bumwe n'ubudaherwa bw'Abanyarwanda, ihuriro ryabwo mu Karere ka Nyamasheke, rirarebera hamwe icyaba igisubizo kuri izi mbogamizi nk'uko biri mu nkuru ducyesha Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yikije kuri bamwe mu bakomoka mu cyahoze ari Cyangugu bari hanze y'igihugu bakomeje gukwirakwiza imvugo z'urwango zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigira uruhare mu gusenya ubumwe.

Gusa asanga hari inzira imwe kandi yoroshye yo kugera ku bumwe n'ubudaheranwa byuzuye, mu gihe abaturage bareba ku mwihariko w'amateka yabo ndetse bakitabira gahunda za Leta uko bikwiye. Yanakomoje ku banyamadini, anenga bamwe muri bo babeshyeshya ubuhanuzi abaturage bafite ibikomere.

Ati 'Irondamoko n'ivangura, kugira uruhare muri Jenoside byose byagizwemo uruhare n'abanyamadini. Kubera imyemerere rero umuntu ufite ibikomere kumubeshyeshya ubuhanuzi biroroha, aho babaka amaturo na yo badafite babizeza ko babasengera bakabona buri kintu cyose bifuza, harimo kubona ubutunzi no kubona ibyangombwa byo kujya mu mahanga'.

Umushumba w'Itorero rya Angilikani muri Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Karemera yasabye ko Abanyarwanda bagira Indangagaciro y'ukuri kuko ari ko kuvana abantu mu bukoroni bw'icyaha, bugatanga ubwigenge mu bantu kandi abanyamadini bagaharanira ukuri n'ubwo ngo hari aho gusharira.

Yavuze ko bikwiriye ko Abanyamadini bigisha ukuri ku mateka asharira u Rwanda rwanyuzemo. Aragira ati 'Reka insengero zacu zibe urubuga ruhuriramo abantu batandukanye, ku buryo inyigisho zacu zihindura abantu abanyakuri. Twigishe ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twigishe ukuri ku moko y'Abanyarwanda kuko hari nk'abo tuzi bavuka ku mubyeyi umwe babaye Abatutsi abandi baba Abahutu, ibyo bikaba bivuze ko dukwiye kwigisha ukuri aho gucamo abantu ibice'.

Ukwezi k'Ukwakira kose kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda, ibi biganiro ku rugendo rwo kugera byuzuye kuri iyi ntego biraba mu gihe ubushakashatsi bwo muri 2021, bwagaragaje ko ubu bumwe n'ubudaheranwa bigeze ku kigereranyo cya 94.6%.

Musenyeri Karemera yasabye ko Abanyarwanda bagira Indangagaciro y'ukuri

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene


Abanyamadini bo mu Karere ka Nyamasheke biyemeje kwigisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147692/nyamasheke-abanyamadini-basezeranije-minubumwe-kwigisha-ukuri-kuri-jenoside-yakorewe-abatu-147692.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)