Nyabitekeri ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke ikaba mu mirenge 10 y'aka karere ikora ku kiyaga cya Kivu. Ni umurenge ugizwe n'umwigimbakirwa bituma ugira ubutaka bwinshi bukora ku kiyaga cya Kivu.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu, abahinzi bafite akanyamuneza ko imvura y'umuhindo yabonetse bakegura amasuka ahenshi imyaka ikaba igeze ibagara, abo mu murenge wa Nyabitekeri babangamiwe nuko imvura yaguye rimwe, bityo ibyo bateye bikaba biri mu murima.
Igiraneza Berthe wo mu Mudugudu wa Nyabirunda, Akagari ka Ntango yabwiye IGIHE ko babona imvura ikubye ariko ntibamenye aho irengeye.
Ati 'Dufite ikibazo cy'izuba mbega twavuga ko ari amapfa. Ugeze mu mirima imyaka yacu yarumye nta kintu mbega tuzabona muri iki gihembwe. Tukaba twakwitabaza nka mwe (itangazamakuru) mukadukorera ubuvugizi tukaba twabona imashini zo kuhira".
Musabyimana Theophile, umuhinzi mworozi wo mu murenge wa Nyabitekeri ubikora kinyamwuga yavuze ko imvura yaguye tariki 15 Nzeri batera bimwe byanga kumera ibimeze biruma kuko kuva icyo gihe kugeza ubu nta yindi mvura barabona.
Ati "Dufite imbogamizi y'iri zuba kwitega umusaruro w'iki gihembwe cya 2025A turi kubona ari ikibazo. Hari imibande twahinzemo ibigori turi gusaba ko twabona amamashini yo kuvomerera ibyo bigori".
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Marc Cyubahiro Bagabe, yavuze ko Leta y'u Rwanda hari gahunda ifite yo korohereza abahinzi kubona imashini zuhira aho umuhinzi yishyura 50% by'ikiguzi cy'imashini Leta ikamwishyurira asigaye.
Ati 'Iyo gahunda iba muri RAB, Ikigo cy'ubuhinzi n'ubworozi, babegera bakababwira uko iyo gahunda ya nkunganire ikora bakabafasha'.
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yasezeranyije abahinzi ko iyi gahunda ya nkunganire ku kuhira igiye no kuvugururwa utubazo turimo tugakemurwa kugira ngo igere kuri benshi kuko ngo amafaranga Leta ishyiramo atari make.