Nyamasheke: Babangamiwe n'abamamyi bohereza amata muri Congo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bindi bice by'igihugu litiro eshanu z'amata zigura 3500Frw ariko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke zigura 5500Frw.

Ni ikibazo abaturage bavuga ko giterwa nuko aborozi bo mu mirenge yo muri utu turere ikora ku mupaka w'u Rwanda na Congo bohereza amata muri Congo binyuranyije n'amategeko.

Muri iyi mirenge hari abaguzi b'amata bazenguruka mu biturage bashaka inka zihaka, aho bayibonye bagaha nyirayo amafaranga kugira nibyara azage abagurisha amata atanyuze ku ikusanyirizo no ku ikaragiro.

Ni mu gihe ubusanzwe umuturage ufite inka ikamwa agirwa inama yo kohereza amata ku ikusanyirizo kugira ngo apimwe ubuziranenge, abone kunyobwa.

Kandama Josephine wororera mu Murenge wa Giheke w'Akarere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko we amata ye ayagurisha ku ikusanyirizo rikorana n'uruganda rw'amata rwa Giheke.

Ati 'Iyo tuganiriye n'abayohereza muri Congo batubwira ko babiterwa ni uko ababagurira babaguriza amafaranga mbere bagakemura ikibazo bafite bagasigara bishyura'.

Mu Murenge wa Giheke w'Akarere ka Rusizi hari uru ruganda rwakabaye rutunganya amata ya Rusizi na Nyamasheke ariko amata rukura muri utu turere ni litilo 2000, mu gihe uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 10.

Ibi bituma uru ruganda rujya gukura amata mu nzuri za Gishwati, rugashyiraho ikiguzi cy'umwikorezi akagera ku ruganda ahenze ari nabyo bigira uruhare mu gutuma ikiguzi cyayo kijya hejuru.

Umuyobozi w'Uruganda rw'Amata rwa Giheke, Murangwa Innocent yabwiye IGIHE ko mu mpamvu zituma uru ruganda rutabona amata ahagije mu turere twa Rusizi na Nyamasheke harimo no kuba hari ayoherezwa muri Congo binyuranyije n'amategeko, gusa agaragaza hari n'ikibazo cyo kuba muri utu turere ubworozi bw'inka zikamwa butaratera imbere cyane.

Ati 'Dufite inka z'umukamo nyinshi kandi zitaweho neza, Abanye-Congo bayabona nawe ku ruganda tukayabona'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga yasabye aborozi kujya bohereza amata ku makusanyirizo agapimwa ubuziranenge, mbere y'uko yoherezwa muri Congo, gusa akavuga ko bataranihaza ku mata ku buryo yajyanwa muri Congo.

Ati 'Ayo dufite dukwiye kuba tuyajyana kuri ruriya ruganda. Muri gahunda ya Tujyanyemo turi gufatanya nk'inzego z'ibanze n'iz'umutekano kugira ngo twigishe abaturage ko badakwiye kohereza amata muri Congo batabanje kwihaza kandi abaturage bacu iyo bigishijwe barumva'.

U Rwanda ruherutse kongera igiciro cy'amata ava kuri Frw 300 kuri litiro, agera kuri 400Frw, abamamyi bayohereza muri Congo nabo bahita bazamura bayashyira kuri 480Frw.

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke babangamiwe n'abamamyi b'amata batuma abura muri utu turere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-babangamiwe-n-abamamyi-bohereza-amata-muri-congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)