Nyamasheke: Bafite impungenge z'ibimasa byinshi biruta inka zikamwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe ku wa 2 Ukwakira 2024, ubwo hatangizwaga igice cya kabiri cy'umushinga RDDP2 ugamije kongera umukamo mu bwiza no mu bwinshi.

Nyamasheke iri mu turere 27 tugiye gukoreramo uyu mushinga, ifite abaturage banywa amata ku kigero cyo hasi bitewe n'uko abenshi mu borozi borora ibimasa.

Aborozi bo muri aka karere bavuga ko ibimasa aribyo bibaha amafaranga menshi, ibintu batemeranyaho n'ubuyobozi kuko bwo buvuga ko inka zitanga umukamo arizo zitanga amafaranga menshi iyo zitaweho uko bikwiye.

Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), Ntivuguruzwa yavuze ko mu byo uyu mushinga uzafasha aborozi harimo guhindura imyumvire itari yo y'uko ibimasa aribyo bitanga amafaranga menshi.

Ati 'Ikindi tuzabafasha ni ukubona icyororo cyiza no kubona ibyo bagabura byujuje intungamubiri. Nibura 40% y'umukomo biva ku bwoko bw'icyororo naho 60% bikava ku buryo inka yitaweho no ku byo yariye. Abenshi bagabura urubingo kandi mu rubingo ikinshi kirimo ni amazi mu gihe abandi bagabura imitumba'.

Umuyobozi w'Uruganda rw'amata rwa Giheke, Murangwa Innocent, yabwiye IGIHE ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 10.000 ku munsi ariko ko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bahakura litiro 2000 gusa andi bakayakura mu turere twa Rutsiro na Rubavu.

Ati "Gukura amata muri utwo duce araduhenda. Ni amahirwe kuba uyu mushinga uje gufasha abaturage ba Nyamasheke na Rusizi kongera umukamo mu gace uruganda rurimo".

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire, yavuze ko nyuma yo kubona ko abaturage b'aka karere borora ibimasa kuruta inka z'umukamo, batangiye gahunda yo kubafasha guhindura imyumvire.

Ati "Icyo nabwira abumva ko ikimasa gitanga amafaranga kurusha inka y'umukamo ni uko inka y'umukamo itanga amafaranga mu buryo buhoraho. Ntiwabura amafaranga y'isabune, ntiwabura uko ugaburira umuryango, ntiwabura ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.'

Mu karere ka Nyamasheke habarurwa inka 34.126 zirimo 23.546 z'ibimasa bivuze ko ibimasa ari 69%.

Ibimasa biruka inka zikamwa mu karere ka Nyamasheke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bafite-impungenge-z-ibimasa-byinshi-biruta-inka-zikamwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)