Iki kigo kizatangira kubakwa mu mpera z'uyu mwaka, mu nshingano kizaba gifite harimo no gusuzuma ibihingwa ku buryo umuhinzi uzajya abona imyaka ye yarwaye, azajya aca akababi akakajyana kuri iki kigo bakagapimisha ibyuma byabugenewe mu kumenya iyo ndwara iyo ariyo.
Musabyimana Theophile, umuhinzi-mworozi ntangarugero wo mu murenge wa Nyabitekeri mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu byo yiteze kuri iki kigo harimo kumufasha kongera umusaruro kuko hari ubwo yajyaga ahinga adakoreshe inyongeramusaruro.
Ati 'Hari ubwo nabonaga kubona ingongeramusaruro bingoye ngapfa gutera bigatuma ntabona umusaruro uhagije'.
Igiraneza Berthe yashimye kuba muri iki kigo kigiye kubakwa harimo n'isuzumiro ry'ibihingwa avuga ko rizaba ari igisubizo kuko hari ubwo bahingaga imyaka ikuma ntibabone umusaruro kandi wenda bashoboraga gutera umuti igakira.
Umukozi w'Umushinga Hinga Wunguke uterwa inkunga na USAID, Nyabyenda Jean Paul, yavuze ko impamvu bahisemo kubaka iki kigo mu karere ka Nyamasheke ari uko mu turere bubatsemo ikigo nk'iki babonye gitanga umusaruro.
Ati 'Ikigo Farm Service Center mu byo kizakemura harimo ibura ry' inyongeramusaruro ku bahinzi kuko bazajya bayibonera hafi. Kizaba gifite abakozi bajya hasi mu mirenge guhugura abaturage bakora ubuhinzi n'ubworozi,"
"Umuhinzi uzajya abona imyaka ye yarwaye yemerewe gusoroma ibabi akarizana bakamubwira icyo icyo gihingwa kirwaye. Muri iki kigo kandi hazaba harimo ikoranabuhanga ku buryo umuhinzi cyangwa umworozi ashobora gufata umwanya akareba mu mashusho uko ubuhinzi n'ubworozi bikorwa kinyamwuga'
Akarere ka Nyamasheke kagiye kubakwamo iki kigo kari mu turere dufite abaturage benshi batihagije mu biribwa kuko mu baturage barenga ibihumbi 400 bagatuye abihagije mu biribwa ari 74% mu gihe ku rwego rw'igihugu Abanyarwanda bihagije mu biribwa ku kigero cya 80%.