Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa wabaye tariki ya 25 Ukwakira 2024.
Iyi gahunda yo gutera ibiti yatangirijwe mu ishuri ryigenga Joy Nursery and Primary School riherereye mu Mudugudu wa Gikuriro Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano no mu ishuri rya GS St Joseph Nyamasheke.
Umuyobozi wa Joy Nursery and Primary, Ndindayino Jean Claude yabwiye IGIHE ko buri cyumweru iri shuri ryishyura ibihumbi 80 Frw mu kugura imbuto zo guha abanyeshuri, ni ukuvuga agera kuri 2.880.000 Frw ku mwaka.
Yaguze ati 'Iyi gahunda yo gutera ibiti by'imbuto mu bigo by'amashuri tuyitezeho umusanzu ukomeye mu kunganira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, kuko bakenera indyo yuzuye, kandi ntabwo ishobora kuba yo itarimo imbuto."
Igirimpuhwe Gisele wiga mu mwaka wa kabiri mu ishuri rya GS St Joseph Nyamasheke, yashimye iyi gahunda yo gutera ibiti by'imbuto mu bigo by'amashuri, avuga ko bayitezeho kubongerera imirire myiza.
Ati "Ibi biti bizaduha imbuto ziribwa kandi ni kimwe mu bigize imirire myiza kandi binatuma ikirere cyacu kiba cyiza."
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yo gutera ibiti by'imbuto bayitekereje mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira.
Ati 'Guhitamo kubitera mu bigo by'amashuri dufatanyije n'abanyeshuri, ni uko iyo uteye igiti ufatanyije n'umwana, uba ugihaye ubuzima kandi iyo gahunda iba irambye. Bizatuma abana bakura baziko kugira igiti cy'imbuto ari umuco atari ukubibwirizwa.'
Yakomeje avuga ko iyi gahunda izanakomereza no mu ngo z'abaturage ndetse n'ahandi hose hazashoboka bitewe n'ubutaka.
Akarere ka Nyamasheke karateganya gutera ibiti by'imbuto 10,000. Ibigo byose gafite uko ari 181, byamaze kubona ingemwe 6,500, izimaze guterwa ni 2257.
Umunsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa wizihijwe ku nsangamatsiko igira iti "Uburenganzira ku biribwa: ubuzima bwiza n'ejo hazaza."
Uyu munsi wasanze abaturage ba Nyamasheke bihagije ku biribwa ku kigero cya 70% mu gihe ku rwego rw'Igihugu Abanyarwanda bihagije ku kigero cya 80%.