Nyamasheke: Ingo zirenga ibihumbi 34 ntizihagije mu biribwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivugiye mu Karere ka Nyamasheke ku wa 25 Ukwakira 2024, ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa.

Nyamasheke ni kamwe mu turere dufite ingo nyinshi zitihagije kuko izigera ku 34.282 zihwanye na 36% zitihagije mu biribwa, mu gihe ku mpuzandengo mu Rwanda ingo zitihagije mu biribwa ari 20,6%.

Ibi ni byo byatumye Guverinoma y'u Rwanda ihitamo kwizihiriza uyu munsi mu Karere ka Nyamasheke mu rwego rwo gukangurira abaturage bako kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.

Nyamasheke ifite abaturage benshi batunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi kuko 95% by'abantu 434,221 batuye aka Karere ari abahinzi.

Musabyimana Théophile, umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Nyabitekeri, yavuze ko mu mbogamizi bahura na zo zituma batihaza harimo kutabona imashini zuhira no kuba ifumbire mvaruganda itinda kubageraho.

Ati 'Iyo imvaruganda itinze hari ubwo dupfa gutera cyangwa tugateza ifumbire itariyo. Ibyo bituma tutabona umusaruro uhagije'.

Abahinzi basaba Leta ko yabafasha kugura ifumbire mvaruganda ku buryo igihe cyose umuhinzi ayikenereye yayibona.

Igiraneza Berthe yavuze ko kugira ngo babashe kwihaza mu biribwa bakeneye imashini zivomerera imyaka.

Ati 'Iwacu i Nyabitekeri ntabwo turabona imvura y'umuhindo, dufite ikibazo ko inzara izatwica. Turasaba Leta ko yadufasha tukabona imashini zuhira kuko imvura yaguye rimwe ndetse n'abateye imyaka iri kumira mu mirima'.

Nyabyenda Jean Paul uhagarariye Hinga Wunguke mu Karere ka Nyamasheke na Nyamagabe, yavuze ko mu busesenguzi bakoze basanze kimwe mu bituma abaturage ba Nyamasheke batihaza mu biribwa harimo kutabona inyongeramusaruro nyinshi kandi hafi.

Ati 'Usanga umuntu w'i Nyamasheke umwe ajya gushaka inyongeramusaruro i Kamembe, Karongi cyangwa i Kigali. Mu rwego rwo gusubiza iki kibazo tugiye kububakira ikigo cy'icyitegererezo mu nyongeramusaruro'.

Iki kigo kizaba gifite inshingano yo kubegereza inyongeramusaruro, gutanga amahugurwa y'ubuhinzi no kuvura amatungo n'ibihingwa igihe byarwaye.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa usanze u Rwanda ruhagaze neza ariko avuga ko bidahagije. Yatanze urugero ku kuba 40% by'ibiribwa mu Rwanda bitumizwa mu mahanga.

Ati 'Ntidushonje, ntabwo dusuhuka ariko ntabwo bihagije. Ingo 20,6% mu Rwanda ntizifite ibiribwa bihagije, ni yo mpamvu tugifite akazi kenshi ko gukora'.

Minisitiri Dr Bagabe yibukije abaturage ba Nyamasheke ko bafite amahirwe arimo Ikiyaga cya Kivu, na nkunganire Leta ishyira kuri serivisi zirimo imashini zuhira, ku bwishingizi bw'imyaka n'amatungo no ku nyongeramusaruro, bityo ko bakwiye kuyabyaza umusaruro bakava mu turere dufite ikibazo cy'ibiribwa.

Imiryango 14 yorojwe muri Girinka, na yo yoroje abandi
Umuhinzi w'i Nyamasheke ubikora kinyamwuga yamuritse igitoki cy'ibilo 150 yejeje
Minisiti Dr. Marc Cyubahiro Bagabe yavuze ko hari intambwe yatewe mu kwihaza mu biribwa ariko ko idahagije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ingo-zirenga-ibihumbi-34-ntizifite-ibiribwa-bihagije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)