Nyamasheke: Umunyeshuri wa 'Kibogora Polytechnic' yarohamye mu Kivu arapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke ku wa 13 Ukwakira 2024.

Saa Cyenda z'igicamunsi kuri iki Cyumweru tariki 13 ni bwo uyu musore yatemberanye na mugenzi we banyura ku kiyaga cya Kivu, avuga ko ashaka kujya koga agiyemo ahita arohama arapfa.

Mugenzi we bari kumwe yabonye ko Imanirahari ari kurohama ariko abura icyo akora kuko nawe atazi koga, atanga amakuru.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanjongo, Kanyogote Juvenal yabwiye IGIHE ko uyu musore warohamye akomoka mu Karere ka Musanze.

Ati 'Kugeza ubu umurambo nturaboneka. Abantu barasabwa kwirinda kujya mu Kivu batazi koga kandi n'ubwo baba babizi basabwa kujyamo bambaye Jile yabugenewe'.

Ubuyobozi bwa Kibogora Polytechnic bwihanganishije umuryango wabuze uwawo, buvuga ko ubusanzwe iyo abanyeshuri bashya baje, bahurizwa hamwe n'ubuyobozi bakaganirizwa, bakabwirwa ibyemewe n'ibitemewe.

Mu bitemewe babwirwa harimo no kujya mu kiyaga cya Kivu utazi koga, utanambaye umwambaro wabugenewe.

Umuyobozi wa Kibogora Polytechnic, Mukamusoni Daria yasabye abanyeshuri bahiga n'abazaza kwirinda kujya mu kiyaga cya Kivu koga batabizi cyangwa batambaye umwambaro wabugenewe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umunyeshuri-wa-kibogora-polytechnic-yarohamye-mu-kivu-arapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)