Nyamasheke: Umurambo w'umunyeshuri wa Kibogora Polythechnic warohamye mu Kivu wabonetse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saa moya za mu gitondo zo kuri uyu wa 15 Ukwakira, ni bwo ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ryarohoye umurambo wa Imanirahari Joseph warohamye tariki 13 Ukwakira saa cyenda z'igicamunsi.

Uyu murambo wabonetse mu Mudugudu wa Gataba, Akagari ka Kibogora umurenge wa Kanjongo muri metero nkeya uvuye aho yarohamye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanjongo, Kimonyo Juvénal, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kurohora uyu murambo bagamirije abaturage, babaha ubutumwa burimo kwihanganisha umuryango wa Imanirahari no gukangurira abaturage kwirinda impanuka zo mu mazi.

Ati "Twaganirije abaturage, twihanganisha ab'umuryango wagize ibyago, twibutsa abaturage ko amazi atari meza bagomba kuyirinda".

Umurambo wa Nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.

Umuyobozi wa Kibogora Polythecnic, Dr. Mukamusoni Daria, yabwiye IGIHE ko bataramenya aho uyu munyeshuri azashyingurwa kuko bagiitegereje umwanzuro w'inama y'umuryango we.

Abaturage bagirwa inama yo kwirinda kujya mu mazi menshi batambaye umwambaro w'ubwirinzi bw'impanuka zo mu mazi.

Ubuyobozi bwihanganishije umuryango wagize ibyago busaba abaturage kwitwararika amazi menshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umurambo-w-umunyeshuri-wa-kibogora-polythechnic-warohamye-mu-kivu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)