Nyanza: Abantu 45 bamaze gufatwa bakekwaho uruhare muri Jenoside mu mezi atandatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva Muri Werurwe 2024, mu Karere ka Nyanza,hakunze kugaragara inkuru zivuga ku bantu batawe muri yombi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse zimwe ntizanamenyekanye, aho kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abagera kuri 45.

Mu nkuru zibukwa cyane harimo iy'umugabo wagaragaye nyuma y'imyaka 23 yihishe munsi y'igitanda iwe, hibukwa kandi iy'umupolisi ukomeye wayoboraga Polisi y'igihugu mu Karere ka Nyanza, ndetse n'iya vuba aha y'umukuru w'umudugudu nawe uherutse gutabwa muri yombi akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gushaka kumenya iby'iki kibazo, IGIHE yagiranye ikiganiro n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme,aho yavuze ko iyi mibare yose iri kuva mu musaruro w'ibiganiro bigamije ubumwe n'ubudaheranwa bituma abantu bahambuka bakavuga ibyo bakoze, hakaba n'abareka kubigumana ngo bakomeze kwitwa abafatanyacyaha.

Yavuze ko ibi byabaye nyuma y'ubukangurambaga bwatumye abantu batangira kumva neza ko icyaha cya Jenoside kidasaza kandi ko ari icyaha koko kiremereye.

Ati "Kuva muri Werurwe 2024 hari benshi koko bagenda bafatwa, aho amakuru agenda atangwa na bamwe mu bahamijwe ibyaha bagenda batanga andi makuru ngo turusheho kumenya ukuri kw'ibyabaye, ari ho tugenda tumenya abandi bantu bakoze jenoside ariko bakaba batarabihaniwe,'

"Ni umusaruro rero w'urugendo rukomeye twakoze rw'ubumwe n'ubwiyunge twatangiye kuva 2017 twigisha abantu ariko na mbere hose,byose muri gahunda yo kwimakaza ihame ry'ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda.kandi byagiye bitanga umusaruro,nyuma y'uko abantu bumvise neza icyaha cya Jenoside n'ingaruka zacyo, bakiyemeza kutongera guhishira abagikoze, ari nayo mpamvu mubona abantu bashya bagenda bagaragara, batari bigeze bahanwa.''

Meya Ntazinda, yakomeje ashimira abakomeje gucengerwa n'inyigisho bakiyemeza gatanga amakuru,anibutsa abandi bayafite ariko batayatanga nabo ko ari icyaha baba bakora.

Ati "Ufite amakuru adatange, uwaba azi ahari imibiri y'abazize Jenoside ntabivuge,ucumbikira umuntu ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside ntamugaragaze, abo bose bazafatwa nk'abanyacyaha.''

Leta y'u Rwanda yagiye ishyiraho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abanyarwanda kwiyunga no kubana mu mahoro,zirimo ukwezi k'ubumwe n'ubudaheranwa kwatangiye mu 2008, ndetse na Gahunda ya Ndi umunyarwanda yatangiye mu 2013.

Izi gahunda zose ziri mu zafashije Abanyarwanda guhambuka imitima bakarushaho kuvugisha ukuri ku byabaye,tutibagiwe na gahunda y'Inkiko Gacaca nayo yagize uruhare rufatika mu kugaragaza ukuri ku Jenoside.

Abantu 45 bamaze gufatwa bashinjwa uruhare muri Jenoside mu mezi atandatu mu Karere ka Nyanza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abantu-45-bamaze-gufatwa-bakekwaho-uruhare-muri-jenoside-mu-mezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)