Nyanza: Hitabajwe urubyiruko rw'abakorerabushake ngo hishyurwe ubwisungane mu kwivuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu aka karere kaza inyuma bwitabire bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza. Meya Ntazinda yavuze ko byatumye batekereza uko barushaho kwegera abaturage, maze biyambaza ubukangurambaga bugera kuri buri rugo.

Ati 'Kubera hari abatakishyurirwa mituweli, bamwe muri bo batinze kumva ko ari inshingano zabo. Ibi byatumye imibare yacu itinda kuzamuka, tuza kubona ko twiyambaje urubyiruko rw'abakorerabushake bari hirya no hino midugudu hari icyo byafasha kuko bo bagera henshi kandi mu gihe gito.''

Mu kurushaho kuzamura imyumvire y'abaturage muri Nyanza, hongewe imbaraga mu bukangurambaga bwa mituweli, aho hiyambajwe urubyiruko rw'abakorerabushake.

Bamwe muri bo, bavuga ko bagorwa no kubona hakiri bamwe mu baturage batanga mituweli babyibukijwe n'ubwo bitabaca intege zo gukomeza kubahwitura.

Nshimiyimana Innocent, umuyobozi wungirije rw'ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Nyanza, yabwiye IGIHE ko nk'urubyiruko, nabo baba bazi imwe mu mihigo y'akarere icumbagira, bakagira ibyo biyemeza mu bushobozi bwabo batera inkunga kugira ngo bigerweho, nka mituweli n'indi.

Ati 'Hari aho tugera bakatubwira ko dukoze kubibutsa,ariko kandi hari n'abo tugeraho ari bamwe batunzwe na ka kazi gahemba buri munsi, baba bataka ko nta mafaranga bafite kandi byarakomotse ku kutizigama.''

Ishimwe Emmanuel,wo mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, ni umugabo ufite umugore n'abana babiri,akaba umwe mu bagezweho n'izi mpanuro z'urubyiruko.

Yabwiye IGIHE ko nk'umunyabiraka, abona amafaranga agahita ayakemuza utubazo bikamuviramo kutishyura mituweli.

Ati 'Kubona abana nk'aba bakwibutsa kwizigamira ngo uteganyirize uburwayi, ubwabyo bigutera igisa nk'isoni rwose ukavuga uti byibuze reka nishyure. Ubu nahise nishyura.''

Yakomeje avuga ko yahise afata ingamba zo kujya mu itsinda riri mu mudugudu wabo ryitwa 'Nsiga Ninogereze' rihuriyemo abizigama bagamije iterambere.

Umuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bwatangaje ko nyuma y'amezi ane ashize umwaka mushya wa mituweli 2024/2025 utangiye, bageze ku mpuzandengo ya 83% mu karere kose, bakaba ku mwanya wa nyuma mu Ntara y'Amajyepfo, ari nayo mpamvu hiyambajwe urubyiruko rw'abakorerabushe ngo bagere kure.

Urubyiruko rw'abakorerabushake rwa Nyanza rugera no mu masoko rwibutsa abaturage kwishyura mituweli
Ahahuriye abantu benshi hose bajyayo gutanga ubutumwa. Aha hari umunsi umwe nyuma y'igitondo cy'isuku
Meya Ntazinda Erasme, uyobora Akarere ka Nyanza, yavuze ko uruhare rw'urubyiruko rw'abakorerabushake mu bukangurambaga butandukanye ari ntagereranywa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-hitabajwe-urubyiruko-rw-abakorerabushake-ngo-bave-mu-ba-nyuma-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)