Nyanza: Umukuru w'Umudugudu yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, nyamara haracyagaragara abantu bahisha amakuru ajyanye n'aho imibiri y'abishwe yajugunywe, n'abakingira ikibaba abayigizemo uruhare.

Abarokotse Jenoside mu Kagari ka Nyabinyenga bavuga ko hari amakuru yari amaze igihe yemeza ko Hakizimana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hari umubiri wabonetse ariko ari umutwe gusa, bikavugwa ko ari we wamwishe.

Umwe mu baturage yagize ati 'Ntabwo bigeze bamuvuga muri Gacaca, ni abafunzwe bamushinje ariko muri Gacaca ntabwo bigeze bamubaza na bwo yari umuyobozi.'

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Cyabakamyi, Bizimana Felix yabwiye Flash FM ko Hakizimana yatawe muri yombi, anahamya ko ibyo kuba hari Abatutsi bishwe imibiri yabo ikajugunywa ahantu n'ubu bakaba batarahavanwa yari abiziho, ariko baracyakurikirana kugira ngo bamenye abo bantu abo ari bo.

Ati 'Hari abantu bishwe muri Jenoside bashyirwa ahantu na n'ubu batari bakurwa aho hantu kugira ngo bashyingurwe neza ariko nta makuru agaragara njye nari nakamenye ngo mvuge ngo ni abantu aba n'aba, bitwa gutya ese koko barimo?'

Bizimana yavuze ko bibabaje kuba hari abantu baba bazi amakuru y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibayatange ngo bashyingurwe mu cyubahiro, ariko yizera ko ku bufatanye bwa Leta n'abaturage byose bizamenyekana.

Ati 'Ikigaragara ni uko haba hari abantu bakihishe, bagihisha amakuru umuntu akaba azi amakuru aho ari akayahisha ntagire ikintu adutangariza kugira ngo natwe tubashe gushyingura abacu mu cyubahiro, ariko icyo bishatse kuvuga ni uko bizagenda bigaragara n'ubundi nta makuru azayoberana. imyaka yashira iyo ari yo yose ariko bizagenda bimenyekana dufatanyije nk'abaturage na Leta kandi ibishyizemo ingufu.'

Hakizimana w'imyaka 66 yatawe muri yombi nyuma y'iminsi mike hafashwe uwari umuyobozi muri Polisi i Nyanza, SP Eugene Musonera wanabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'imirenge itandukanye irimo na Cyabakamyi mu karere ka Nyanza n'abandi barimo ababaye abayobozi mu nzego z'ibanze muri aka karere.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umukuru-w-umudugudu-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ibyaha-bya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)