Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa Yine za mu gitondo ku wa 03 Ukwakira 2024 ubwo umwe mu baturage yari mu bikorwa byo guhinga yabonye umurambo w'umugabo ku nkombe z'umugezi wa Mwogo.
Amakuru akomeza avuga ko abaturage bahise bahagera basanze batazi uwo muntu mu murenge wa Nyagisozi, ibintu byateye urujijo.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme,yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha,RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane iby'uru rupfu.
Ati 'Ni byo hari umurambo wabonetse ku nkombe z'umugezi wa Mwogo. Kugeza ubu ntiharamenyekana imyirondoro we. RIB yahise itangira iperereza ngo hamenyekanye icyamwishe, kuko twe ntituramenya ibyo ari byo.''
Meya Ntazinda, yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro by'Akarere ka Nyanza kugira ngo usuzumwe.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umurambo-w-umugabo-watoraguwe-ku-nkombe-za-mwogo