Nyiri Radio Isano yavuye imuzi imvano y'ibibazo byatumye iva ku murongo igihe gito - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Radiyo Isano yumvikanira ku murongo wa 92.0FM mu bice bya Rutsiro, Rubavu na Goma, yavuye ku murongo tariki 8 Ukwakira 2024 ubwo umuhesha w'inkiko w'umwuga yafatiraga ibikoresho byose yifashishaga kugira ngo bigurishwe hishyurwe umwenda yari ibereyemo Sabune Olivier wigeze kuyiyobora.

Nyuma y'iminsi itatu, yongeye gusubira ku murongo nyuma yo gukemura ikibazo ba nyirayo bari bafitanye n'uwayiregaga agahabwa amafaranga yari aberewemo nk'uko IGIHE yabihamirijwe n'impande zombi.

Umuyobozi Mukuru wa Radiyo Isano, Niyigena Sano François, yavuye imuzi ibyavugwaga byose ku bibazo byayiteye kuva ku murongo by'igihe gito n'ingamba bafite zo gukomeza gukemura bimwe mu bibazo byayivugwagaho.

Ku bijyanye n'amadeni byavugwaga ko iyi Radiyo ibereyemo abantu batandukanye barimo n'abayikoreye, Niyigena Sano yemeye ko hari abo babereyemo imyenda ariko ko byaturutse ku bihombo batejwe n'abari barahawe kuyiyobora bagakora ibitandukanye n'ibyo bemeranyijwe ari byo byabaviriyemo no kwirukanwa, imanza zigatangira ubwo.

Ati "Yego ariko ntabwo ibikoresho byigeze biva mu kigo. Nifuje ko nasobanura imvo n'imvano y'iki kibazo tukivuye imuzi kuko ni bwo Abanyarwanda baza gusobanukirwa neza ubugome n'ibihombo twatejwe n'abakozi twakoranaga bari bayobowe na Sabune Olivier.'

Yakomeje agira ati 'Twari dufitanye ikibazo na Sabune Olivier aho twari tumaze imyaka irenga ibiri yarirukanywe ku nshingano yari afite mu kigo kubera kunanirwa kwesa imihigo yari yasezeranyije ikigo. Akimara kubona ko birimo kwanga yafashe iya mbere ashyira umwuka mubi mu bakozi nka bane, bishyira hamwe baharabika ikigo na ba nyiracyo kandi bari bagiteje igihombo.'

Uyu Muyobozi yavuze ko hari aho abo bakozi bakoreshaga uburyo bwose bwo guhirika ubuyobozi burimo no guhimba bimwe mu bigize ibyaha ariko inzego zose bageragaho zabamaganiraga kure kuko zasangaga abareze bifuza kucyegukana batari ba nyir'imigabane.

Ati 'Ibi byarabaye, ba nyir'ikigo tumaze kumenya izo nzira ndetse n'umugambi wabo ni bwo twatumije inama y'igitaraganya yabaye tariki 5 Mata, ni bwo twasobanuriye abakozi bose iby'iryo tsinda ryashinzwe mu kigo rigamije kudusenya no kutworeka mu bibazo bikatubana byinshi.'

Yakomeza agira ati 'Twe nk'abantu bakora kinyamwuga twitaye mu kugarura isura y'ikigo no kuva mu bihombo bari bateje ikigo ndetse no kunoza ibyo dukora kugira ngo birusheho kugenda neza. Sabune ibyo avuga ko yadutsinze, ntiyatsinze kuko yaburanaga asaba ikigo kumwishyura miliyoni 40 Frw ngo na we akazakoresha radiyo ye bwite, ariko yahawe miliyoni 2,1 Frw.'

'Twe rero twishimiye imikirize y'urubanza ndetse abari bamuhagarariye mu mategeko twahuye na bo twumvikana uko tugiye kwishyuramo izo mperekeza n'ibindi yakoresheje muri izo manza.'

Umuyobozi Mukuru wa Radiyo Isano, Niyigena Sano François, yijeje abakunzi bayo ko kuri ubu iri gukora neza kandi ko bafashe ingamba zizatuma itongera guhura n'ibibazo yanyuzemo.

Ati 'Twakoze n'igenamigambi ryabyo hanyuma dushyira imbaraga mu bijyanye no kuyicuruza cyane kandi byaraje kuko ubu aho tugeze ibasha kwitunga ndetse no kwishyura ibyo bisigisigi by'ibihombo twatejwe n'uwari umuyobozi wayo. Twamaze gufata icyemezo cyo kwiyoborera ikigo.'

'Kuba twiyoborera ikigo nta kabuza ibintu byose bigenda neza kuko tuzi ingaruka zabyo, ikindi ijoro ribara uwariraye. Ndabizeza ko nta kongera kurangara no kwizera abantu badusubiza mu bihombo. Tubijeje gukomeza kugirana imikoranire myiza ahubwo irushijeho kuko natwe ibyo twisanzemo hari amwe mu masomo byadusigiye.'

Mu zindi ngamba kandi ubuyobozi bwa Radiyo Isano bufite harimo gukomeza gukora cyane kurusha uko bakoraga, kwagura umushinga ndetse no gukomeza guha ibyishimo abakunzi bayo, ibyo byose bikajyana no gukomeza gukemura bimwe mu bibazo igifite.

Ubuyobozi bwa Radiyo Isano bwijeje abakunzi bayo ko yagarukanye ingamba nshya nyuma yo gusubira ku murongo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyiri-radio-isano-yavuye-imuzi-imvamo-y-ibibazo-byatumye-iva-ku-murongo-igihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)