Nyuma y'imyaka irenga 30 baturiye Pariki y'Akagera batarayikandagiramo, bayitambagijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bijya gusa neza neza n'ibyabaye kuri Musabyimana na Gasana bamaze imyaka irenga 30 baturiye Pariki y'Akagera, ariko iyo myaka yose bakaba barayireberaga inyuma gusa batarayinjiramo, n'ubwo bajyaga bagira amatsiko uko babonaga hari n'abava mu mahanga ya kure bakaza kwihera amaso ibyiza biyitatse.

Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, ibyishimo byari byose, kuri Musabyimana na Gasana na bagenzi babo, batuye mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga nk'imwe mu yikora kuri Pariki y'Akagera yo mu Karere ka Nyagatare aho basuye iyi Pariki ku nshuro ya mbere nyamara bahoraga bayirebera inyuma batarayinjiramo.

Uru rugendo rwitabiriwe na bamwe mu baturage baturiye iyi Pariki ndetse n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze kuva ku tugari n'abo mu midugudu. Kuri buri wese akanyamuneza kari kose dore ko nubwo uruzitiro rwa Pariki bahana imbibi narwo ariko batari bakayinjiyemo.

Musabyimana Frolien ufite imyaka 63 umaze imyaka 35 aturiye Pariki y'Akagera, yavuze ko yishimiye kuyigeramo bwa mbere kuko yahoraga ahengereza ngo arebe niba yabona inyamaswa, yavuze ko hari izo yajyaga abona zasimbutse uruzitiro ariko ngo iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe gusa.

Ati 'Numvaga mfite igihombo cy'uko nshaje ntageze muri Pariki kandi narakuze nyituriye, inyamaswa nazireberaga inyuma y'uruzitiro ariko uyu munsi amateka ndayubatse ndumva ibyishimo ari byinshi muri njye. Nishimiye ko nabonye inzovu ndizera ko n'izindi nyamaswa nyinshi ndi buzibone kuko ndacyakomeje gusura.'

Sumwiza Flora w'imyaka 25 utuye mu Kagari ka Rwisirabo, na we yavuze ko yajyaga abona abantu benshi bayisura ariko akifuza kwinjiramo. Yavuze ko inyamaswa nyinshi zaho azibonera mu mafoto no mu mashusho aba yarahafatiwe none ngo ibyari inzozi byabaye impamo.

Ati 'Najyaga nishyiramo ko gusura Pariki bireba abanyamahanga gusa baza mu Rwanda, noneho nanabazaga ababyeyi bacu niba barayisuye bakambwira ko batigeze binjiramo nkumva nyine twe ntabwo bitureba. Ndashimira ubuyobozi bwiza bwacu rero bwadushyiriyeho uyu mwanya ngo tuyisure, barakoze cyane kudutekerezaho.'

Umuyobozi w'Umudugudu wa Nyamirama II wo mu Murenge wa Rwimiyaga, Gasana James, umaze imyaka irenga 20 aturiye Pariki atari yayinjiramo, yavuze ko kuba bafashijwe gusura iyi Pariki bigiye kubafasha kurushaho kuyibungabunga kuko basobanuriwe uburyo iyo bayibungabunze ibabyarira inyungu. Yavuze ko kuri ubu biyemeje kurwanya ba rushimusi n'abandi bajya bayinjiramo bagiye gutwikiramo amakara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Cyamunyana, Rwanziza Dieudonne, yavuze ko ari iby'agaciro kuba bahawe umwana wo gutemberezwa Pariki y'Akagera avuga ko bizabafasha mu kurushaho kuyibungabunga no kuyiha agaciro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe guhuza Pariki y'Akagera n'abaturage, Ishimwe Fiston, yavuze ko gufasha abatuye mu irenge ikora kuri Pariki y'Akagera kubafasha mu kuyisura ari uburyo bwiza bwo kubereka ko iyo babungabunze urusobe rw'ibinyabuzima biyikomokamo bituma hari amafaranga menshi yinjiza bigatuma bubakirwa ibikorwaremezo bitandukanye.

Ati 'Iyo tuzanye abaturage n'abayobozi mu gusura Pariki, imbaraga zishorwa mu kuyibungabunga ziturutse mu baturage ziriyongera kandi iyo ziyongereye inyamaswa ziratekana. Iyo zitekanye abaza kuzisura basiga amafaranga, uko yiyongera ni nako urwunguko rujya mu baturage rwiyongera ndetse n'imishinga myinshi igaterwa inkunga.'

Ishimwe yavuze ko kuri ubu imibare y aba rushimusi igenda iganuka cyane aho yavuye ku bantu 200 ubu nibura ku mwaka bakaba babona abantu 20 nabo baba baje gukora uburobyi butemewe. Yavuze ko umwaka ushize Pariki y'Akagera yasaranganyije abayituriye miliyoni zirenga 800 Frw, aya mafaranga akaba aziyongera muri uyu mwaka ngo kuko abayisura bari kwiyongera cyane.

Pariki y'Akagera icumbikiye inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n'Imbogo. Umwaka ushize wa 2023 iyi Pariki yasuwe n'abantu ibihumbi 54 barimo Abanyarwanda ibihumbi 26.

Mushyimana yavuze ko amaze imyaka 35 aturiye Pariki y'Akagera ariko ko ari bwo bwa mbere ayitembereyemo
Akanyamuneza kari kose
Mu basuye Pariki y'Akagera bayituriye harimo n'urubyiruko
Bagiye berekwa ibice bigize Pariki y'Akagera
Umuyobozi wungirije ushinzwe guhuza Pariki y'Akagera n'abaturage, Ishimwe Fiston yavuze ko iki gikorwa kizakomeza kubaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abaturiye-pariki-y-akagera-bahawe-amahirwe-yo-kuyisura-bwa-mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)