Nyuma y'impanuka y'ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w'abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake #rwanda #RwOT

webrwanda
0

LHashize hafi icyumweru nyuma muri Kongo ubwato bupakiye abantu benshi burohamye hafi y'icyambu cya Goma, ubutegetsi bukaba buhanganye bikomeye n'imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka.

Kugeza ubu abantu barenga 500 baburiwe irengero. Leta irashaka gushyingura huti huti bake babonetse, abaturajge bo bakigaragambya bashaka ko babanza bagashakisha imirambo yose, bakazayishyingurira rimwe.

Kuri uyu wa gatatu hagombaga kuba umuhango wo gushyingura, ariko wahindutse umunsi w'imyigaragambyo. Abasore benshi mu mujyi wa Goma bahagaritse ibikorwa byabo, cyane cyane abatwara abagenzi kuri moto, maze bafunga imihanda bifashishije amabuye no gutwika amapine n'ibikarito.

Mu burakari bwinshi, imiryango yabuze ababo yateraniye imbere y'uburuhukiro burimo imirambo mike yabonetse, isaba ko bashyikirizwa imibiri y'ababo kugira ngo bayishyingure mu muryango, aho kuyishyingura.mumva rusange ahagenwe n'ubutegetsi

Ubwato bwitwa 'MV Merdi' bwarohamye kuwa kane ushize ubwo bwariho bwinjira mu cyambu cya Goma, bukaba bwari buturutse mu mujyi muto wa Minova uri ku nkombe y'iburengerazuba y'ikiyaga cya Kivu, kandi nk'uko byatangajwe n'abarokotse, bwari butwaye abantu benshi cyane.

Ubuyobozi bwemeje ko abantu 34 bapfuye, abandi 80 bakarokoka, mu gihe abarokotse bahamya ko ubwato bwari butwaye abantu barenga 500.

Uku kudahuza imibare rero byatumye hemezwa ko umubare w'abapfuye uruta kure uwo Leta yatangaje, kuko hakiri abantu benshi baburiwe irengero.

Kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero byarahagaritswe, icyakora hari amakuru amaze iminsi avugwa i Goma ko hari indi mibiri myinshi yabonetse, ariko nyiyashyikirizwa imiryango yabo, ahubwo ubuyobozi  burayigumana, bwanga ko umubare nyawo w'abitabye Imana umenyekana.

Ubwo bwiru bushingiye ku makuru avuga ko Leta iteganya kwishyura indishyi y'akababaro imiryango yabuze ababo, bityo hakaba hashakishwa uburyo imibare y'abapfuye igabanywa, kugirango nyine n'abazahabwa iyo mpozamarira babe bake.

Haranakekwa ariko ko hari imirambo yaba ikiri mu bwato bwamanutse hasi mu mazi, ibikorwa byo kuyishakisha bikaba byarahagaritswe itaraboneka, dore ko ibisigazwa by'ubwo bwato biri muri metero 200 z'ubujyakuzimu.

Gushakisha iyo mirambo byabereye ihurizo ubutegetsi bwa Kivu y'amajyaruguru, budafite ibikoresho byabugenewe. Byongeye kandi mu kiyaga cya Kivu harimo gaz methane n'indi myuka ibabangamiye imirimo yo gushakisha imibiri ya ba nyakwigendera.

Amakuru avuga ko muri komini ya Buzi hafi ya Minova, imiryango 500 yabuze ababo bari muri ubwo bwato, ariko 30 muri yo, niyo yonyine Leta iteganya guha indishyi, ishingiye ku bantu 34 yemera ko aribo bapfuye.

The post Nyuma y'impanuka y'ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w'abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimpanuka-yubwato-muri-kongo-leta-irapfobya-umubare-wabayiguyemo-kugirango-abazahabwa-impozamarira-babe-bake/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimpanuka-yubwato-muri-kongo-leta-irapfobya-umubare-wabayiguyemo-kugirango-abazahabwa-impozamarira-babe-bake

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)