Pallaso na Weasel mu bafashije Sheebah Karung... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo yise "Neyanziza" yagikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, kuri Sitade ya Lugogo Cricket Oval isanzwe iberamo ibitaramo bihuza abahanzi bakomeye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, basanzwe bataramira mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.

Yifashishije konti ye ya Instagram, mbere y'uko ajya ku rubyiniro, Sheebah Karungi yagaragaje ko yitegura kwibaruka imfura ye, ndetse yuzuye amashimwe. Ariko kugeza n'ubu, ntiyigeze avugira mu itangazamakuru umugabo bagiye kubyarana.

Sheebah Karungi aherutse kumvikanisha ko atiteguye kuba mu nzu imwe n'umugabo, ariko arashaka kubyara imfura ye ku myaka 34 y'amavuko.

Imbere y'ibihumbi by'abantu bari bitabiriye iki gitaramo, Sheebah Karungi yaserutse yambaye imyambaro igaragaza inda mu rwego rwo gushimangira ko ibyavuzwe mu bihe bitandukanye by'uko yaba atwite, ari ukuri.

Muri iki gitaramo, Sheebah Karungi yifatanyije n'abahanzi bagenzi be barimo nka Karole Kasita, Pallaso, Weasel Manizo, Lydia Jazmine, Allan Toniks, Nina Roz, Pia Pounds, n'abandi.

Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 3 Ukwakira 2024, Sheebah Karungi yavuze ko nyuma y'iki gitaramo azafata ikiruhuko mu muziki, ashingiye ku kuba amaze imyaka 14 anezeza imitima y'abakunzi be binyuze mu ruhumbirajana rw'ibitaramo yagiye akorera ahantu hanyuranye.

Yavuze ati "Ntabwo ngiye kugenda by'iteka ryose. Aho ni akaruhuko. Natangiye kugaragara ku rubyiruko kuva mfite imyaka 14 y'amavuko, ubu ngejeje imyaka 34 y'amavuko. Ndatekereza ko n'Imana yabyemeye ko nafata ikiruhuko."

Sheebah Karungi ni umuhanzikazi w'Umunya-Uganda, umubyinnyi akaba n'umukinnyi wa filime udatana n'udushya ku rubyiniro n'imyambarire.

Yatangiye guhangwa amaso mu 2014 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Ice Cream', yatumye yegukana igihembo cy'umuhanzikazi mwiza mu bihembo HiPiPo Music Awards.

Mu 2016, Sheebah yakinnye muri filime 'Queen of Katwe', yagaragayemo abarimo umunya-Kenya Lupita Nyong'o uzwi mu ruhande rwa Cinema ku Isi.

Sheebah Karungi yasohoye amafoto agaragaza ko atwite- Ni nyuma y'igihe kinini abantu babicyeka, ariko akabihakana









Muri iki gitaramo, Sheebah Karungi yagiye anyuzamo akicara kubera umunaniro ariko agakomeza gutaramira abakunzi be 


Abahanzi Pallaso na Weasel bafashije Sheebah Karungi gutaramira ibihumbi by'abantu muri iki gitaramo cye mbere y'uko afata ikiruhuko mu muziki





Umuhanzikazi Lydia Jazmine yifatanyije na Sheebah Karungi muri iki gitaramo 

 

Umuhanzikazi Nina Roz ari ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye muri Cricket Oval



Umuhanzi Allan Toniks uzwi cyane mu gihugu cya Uganda, yatanze ibyishimo


 

Umuhanzikazi Karoke Kasita yashyigikiye mugenzi we mu gitaramo








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147474/pallaso-na-weasel-mu-bafashije-sheebah-karungi-gukora-igitaramo-cya-nyuma-atwite-amafoto-147474.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)