Pastor Paddy Blessed Musoke ni Umwanditsi w'Ibitabo, Umumisiyoneri, Inzobere mu bijyanye n'ubwubatsi, akaba n'Umupasiteri ushumbye itorero Trinity Tabernacle Church. Igitabo yise "My Work, Mu Ministry" cyarakunzwe cyane kiranagurwa cyane kuri Amazon, akaba ari nayo mpamvu yagishyize mu Gifaransa akacyita "Mon Travail, Mon Ministère".
Tariki 23 Ugushyingo 2024 ni bwo Pastor Paddy azamurika ibitabo bye bibiri, mu birori bizabera muri Kigali Serena Hotel kuva saa Cyenda z'amanywa. Kwinjira ni ubuntu, ariko abazitabira baributswa kuzitwaza amafaranga yo kugura ibi bitabo. Abazi uburyohe bw'ibitabo by'uyu mukozi w'Imana, bavuga ko batazacikwa n'ibi birori bye byo kumurika ibitabo bishya.
Pastor Paddy Blessed Musoke amaze kwadika ibitabo bitanu ari byo "16 Laws of a Healthy Relationship with God" cyasohotse mu 2006; "Vessels of Honour" cyasohotse mu 2015; "My Work, Mu Ministry" cyasohotse mu 2019; "Mon Travail, Mon Ministère" kizajya hanze mu 2024 na "The Science & Art of Servant Leadership" na cyo kizajya hanze mu 2024.
Kuva mu 2010, uyu mukozi w'Imana yahawe bwo guhugura abakristo bafite imirimo inyuranye bakora nyuma yo kubona ko abakristo benshi bajya ku kazi kuva kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu, bagakora akazi bagamije kuboba ubutunzi. Avuga ko Imana yamweretse ko akazi gatangirira muri Bibiliya aho Adamu yaremwe agahabwa akazi.
Pastor Paddy avuga ko buri wese "icyo ukora cyose, ugikore ku bw'icyubahiro cy'Izina ry'Imana". Asanga ko imirimo yose ikorerwa mu Isi ikwiye gukorwa ku bw'Icyubahiro cy'Imana. Ni iyerekwa amaranye imyaka 14, akaba ari na ho hashibutse igitabo yise "My Work, My Ministry", yamaze gushyira mu Gifaransa kikaba "Mon Travail, Mon Ministère".
Inkomoko y'Igitabo "The Science & Art of Servant Leadership"
Mu 1990 ubwo yigaga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye ni bwo Pastor Paddy yinjiye mu bijyanye n'ubuyobozi nyuma yo gutorerwa kuyobora "Groupe Biblique". Avuga imiyoborere ari ikintu kigezweho cyane "Hot cake". Ubuyobozi bukorera abandi "Servant leadership" ni bwo buryo bw'imiyoborere akunda cyane, akaba afatira urugero kuri Bibiliya.
Avuga ko kwandika ibitabo ari umuhamagaro mushya Imana yamuhaye mu myaka ya vuba ishize dore ko yivugira ko no mu ishuri yari umunebwe wo kwandika ibyo babaga bigishijwe na Mwalimu. "Rero ntibyari ibyanjye". Mu 1999 ubwo yazaga mu Rwanda, ni bwo Imana yamuganirije imusaba gutangira kwandika aherereye ku nyigisho yigisha mu materaniro.
Pastor Paddy Blessed Musoke waminuje mu bijyanye na Civil Engineering ariko kuri ubu akaba ahugiye cyane mu kogeza Yesu mu buryo bwose bushoboka burimo no kwandika Ibitabo, avuga ko "kwandika ni umurimo w'Imana [Ministry] kuri njye, sinandika ibyo nkura mu mutwe, nandika ubutumwa Imana impa kwandika."
Uyu muhanga mu bwubatse akagira n'Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ya Bibiliya, avuga ko abishatse yakora imishinga inyuranye ijyanye n'ubwubatsi, gusa ntabwo akibikora nk'umwuga umutunze. Icyakora yavuze ko "na byo ndacyabirota, ntibiramvamo". Avuga ko umunsi umwe ashobora kuzubaka inyubako ikomeye.
Pastor Paddy Musoke umaze imyaka 30 mu murimo w'Imana, yavuze ko imiryango myinshi [ingo z'abashakanye] iri gusenyuka, bikaba biterwa n'ubwoko bw'imiyoborere bakoresha. Yizera ko uburyo bw'imiyoborere bugaragara muri Bibiliya buramutse bukoreshejwe neza mu ngo, mu madini no muri Leta, byatanga impinduka nziza cyane muri sosiyete.
Ubu buryo bw'imiyoborere ishoye imizi muri Bibiliya, ni bwo uyu mukozi w'Imana yibanzeho mu gitabo yise "The Science & Art of Servant Leadership" azamurika tariki 23 Ugushyingo 2024. Yatumiye abantu bose by'umwihariko abayobozi n'urubyiruko. "Ndatumira urubyiruko mu byiciro byose, ndatumira abayobozi, abakuru b'Imiryango, abanyamadini...".
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PASTOR PADDY BLESSED MUSOKE
Pastor Paddy Blessed Musoke agiye kumurikira icyarimwe ibitabo bibiri
Pastor Paddy yanditse igitabo "My Work, My Ministry" kiramamara cyane ku Isi
Pastor Paddy Musoke avuga ko Imiyoborere iramutse ishoye imizi muri Bibiliya, Isi yatekana