Perezida Kagame yagaragaje uruhare rwa Amb Co... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere yo gutangira umuhango wo guherekeza Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera witabye Imana ku ya 11 Ukwakira 2024, abawitabiriye bafashe umwanya wo kumwibuka no kuzirikana ubutwari bwamuranze ataratabaruka.

Amb. Col (Rtd) Dr.Karemera yakoze imirimo itandukanye uhereye ku ruhare rwe mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho muri icyo gihe yakoraga ibikorwa by'ubuvuzi.

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo Abanyarwanda, inshuti n'abo mu muryango wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, avuga ko hashize igihe kinini baziranye kuko bamenyanye mu myaka ya 1970.

Ati: 'Ariko muri uko kumenyana ntitwabanye cyane, twamenyanye tutari hamwe, keretse rimwe mu gihe kirekire ni bwo wenda twahuraga ariko noneho tuza kurushaho guhura uko imyaka yagiye itera imbere.'

Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera ari mu ba mbere batekereje gushaka uko Abanyarwanda bari barahejwe mu Gihugu cyabo bakongera gutaha.

Yagize ati: 'Karemera yabaye mu ba mbere bagize ibitekerezo byo gushaka uko Abanyarwanda cyane cyane abari hanze y'Igihugu turi impunzi, icyakorwa kugira ngo abantu basubire mu Rwanda. Hagiye habaho ibice byinshi byo gushakisha, cyane cyane byatangiye muri za 1979 aho ngaho, Karemera rero yabaga ahari muri ibyo byose, yari mu batekerezaga ibyo.'

Perezida Kagame yavuze ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Amb Col (Rtd) Dr Karemera, ari mu barutangiye kandi yagize uruhare ntagereranywa kandi yakomeje kurugira no mu kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: 'Ndetse byaje kuvugwa ko imirimo yagiye akora itandukanye ari ukuba Minisitiri yabaye muri minisiteri zitandukanye cyane ubuzima n'uburezi no kuba Ambasaderi no kuba Senateri n'ibindi byose, ibyo ni uruhare runini yagize.'

Yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera yari umuntu witanga, agakorana n'abandi, akagira umuryango inshuti kandi mu byo FPR-Inkotanyi yanyuzemo, yagiye abyitwaramo neza byose. Ati: "Nishimye rero kuba twabashije guherekeza Karemera n'ayo mateka n'umuryango we bwite, umubyara cyangwa uwo abyara ariko noneho n'Umuryango wa FPR Inkotanyi."

Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwa muntu bugira iherezo ariko byaba ibyiza cyangwa ibibi umuntu anyuramo ari mu buzima, bikwiye kuba amasomo.

Ati: 'Ni ubuzima rero niko bugenda, ni uko nk'abantu tutajya tumenyera ariko buri wese niho ajya, birumvikana nk'abantu ntabwo twabimenyera. Dushaka kubaho ariko ntitujya tumenyera ko kubaho gufite aho kugarukira, ariko muri ibyo byose uko tubaho, waramba, wagira igihe kigufi, ubuzima icya mbere cyabwo ni isomo. Buri munsi, uko ubayeho, ni ubuzima iteka bw'amasomo ava mu bibi biba mu buzima cyangwa se ibyiza biba mu buzima, byombi kandi bibamo.'

Col (Rtd) Kamili Karege, murumuna wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, yashimiye ubuyobozi bw'Igihugu bwamubaye hafi kuko yamaze imyaka 13 arwaye Cancer, ariko agafashwa mu buvuzi.

Ati: 'Twebwe umuryango wa Karemera turabashimira cyane kuba mwaramufashije akaramba akamarana iriya Cancer imyaka 13 yose. Turabashimira ko kuva Karemera twamenya ko yitabye Imana, ubuyobozi bw'Ingabo bwaradufashije cyane. Amb Karemera, Imana ikomeze imwakire mu bayo.'

Umuyobozi Wungirije w'Umuryango Unity Club-Intwararumuri, Uwacu Julienne, yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo guharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda.

Yagize ati: 'Iki cyerekezo cyo kubona ubumwe bushinze imizi mu muryango, Abanyarwanda buri wese afite uburenganzira ku bwiza bw'Igihugu nk'uko Amb Karemera yabiharaniye, tuzabikomeza.'

Uwacu Julienne yakomeje avuga ko nubwo Karemera yatabarutse ariko asize umurage kandi abo asize bazawukomeza, ati: 'Ababyirutse tumubona, abakoranye na we, ababanye na we muri Unity Club n'ahandi, agiye twari tukimukeneye, umunsi nk'uyu ubwo tumuherekeza bwa nyuma tuzaharanira kusa ikivi yasize. Amb Karemera, tukwifurije kuruhukira mu mahoro.'

Nyuma ya Jenoside yayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy'Ubuzima n'iy'Uburezi, yabaye kandi Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo ndetse yanabaye Umusenateri muri Sena y'u Rwanda.

Abayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu, abahagarariye inzego z'umutekano, abakoranye na Amb Col (Rtd) Dr Karemera bitabiriye umuhango wo kumuherekeza.

Amb Col (Rtd) Dr Karemera yavutse tariki 20 Gicurasi 1954, avukira i Mukarange mu Karere ka Kayonza, mu muryango w'abana batandatu.

Mu 1962 we n'umuryango we bahungiye muri Uganda ari naho yigiye amashuri abanza n'ayisumbuye. Aza gukomeza ibijyanye n'ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere. Asize abana 7 n'abuzukuru 4. Â Ã‚ 


Amb Col (Ltd) Dr. Joseph Karemera wakoze imirimo mu nzego zitandukanye z'Igihugu yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro




Perezida Kagame n'abayobozi bakuru b'igihugu bitabiriye umuhango wo guherekeza Amb Col (Ltd) Dr Karemera


Yagaragaje umusanzu wa Amb (Col) Karemera mu rugamba rwo kubohora Igihugu


Abo mu muryango we, inshuti n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo kumusezeraho




Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu n'abahagarariye inzego z'umutekano bitabiriye uyu muhango






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147796/perezida-kagame-yagaragaje-uruhare-rwa-amb-col-rtd-drkaremera-wasezeweho-bwa-nyuma-mu-ruga-147796.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)