Ibiganiro bya Perezida Kagame na Nguema byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.
Nguema aheruka mu Rwanda muri Nyakanga ubwo yitabiraga umuhango w'irahira rya Perezida Kagame.
Yatangiye kuyobora Gabon ku wa 30 Kanama 2023 nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo. Icyo gihe yamaze amezi abiri gusa ahita agirira uruzinduko mu Rwanda, maze we na Perezida Kagame baganira ku mutekano ku mugabane wa Afurika no mu bihugu bigize Umuryango w'Ubukungu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS).
U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n'ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.
Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda n'inzego zo muri Gabon bateganya kunoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi nk'inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.
Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw'imbaho n'amabuye y'agaciro.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-nguema-wa-gabon