Perezida Kagame yahawe igihembo cy'umunyafurika w'umwaka wa 2024, wateje imbere ubukungu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihembo bitegurwa ku bufatanye na CNBC Africa, byatanzwe kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, bitangirwa muri Afurika y'Epfo.

Abategura ibi bihembo bavuze ko Perezida Kagame yahawe iki gihembo ashimirwa umutima wo guteza imbere Afurika no kuba umuyobozi w'indashyikirwa kandi uharanira impinduka nziza kuri uyu mugabane.

Ambasaderi Emmanuel Hategeka, uhagarariye u Rwanda muri Afurika y'Efpo, ni we wakiriye iki gihembo mu izina rya Perezida Kagame.

Abinyujije ku rubuga rwa X, yanditse ati "Perezida Kagame yatuye iki gihembo abagabo, abagore n'urubyiruko benshi cyane, bakora ubutaruhuka mu kubuka aAfurika ikomeye kandi iteye imbere."

Yavuze kandi ko Perezida Kagame yashimiye abategura ibi bihembo, ati "Mureke dukomeze kuyoborana intego, guteza imbere guhanga ibishya, ndetse no kubera icyitegererezo abayobozi ba Afurika bazadukurikira. Dufatanyije, twakubaka Afurika itari kwihuta gusa, ahubwo Afurika ishobora kugena ahazaza hayo ndetse no kugena icyerekezo cy'Isi muri rusange."

Si ubwa mbere Perezida Kagame ahawe iki gihembo kuko no mu 2018 yagihawe.

Icyo gihe aganira n'umunyamakuru wa Forbes yavuze ko aterwa ishema no kuyobora Abanyarwanda

Ati 'Ku ruhande rumwe ni abaturage b'igihugu cyanjye, Abanyarwanda, baranshimisha kandi bakantera ishema ko ibyo tugerageje gukora dufatanyije bigenda neza kurusha n'uko nabiteganyaga, ibi tukabikora twongera kubaka igihugu cyacu kandi ubu kirimo gutera imbere. Ntacyo nashobora kugeraho njyenyine tudafatanyije'.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyo gihembo kigaragaza ko hari ibyo umugabane wa Afurika wagezeho mu nzego zitandukanye, ari ho n'iterambere ry'u Rwanda rigaragarira.

Ati 'Icyo nshaka kuvuga ni uko atari twe twenyine dutera imbere, ahubwo ndashaka kuzirikana n'ibyo ibindi bihugu bya Afurika byagezeho'.

Perezida Kagame yahawe igihembo cy'umunyafurika w'umwaka wateje imbere ubukungu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahawe-igihembo-cy-umunyafurika-w-umwaka-wa-2024-wateje-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)