Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Latvia (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024. Witabiriwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe; Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene.

Perezida Kagame yashimiye Perezida Edgars Rinkēvičs kubera uko yamwakiriye n'itsinda ry'abayobozi bari kumwe.

Ati 'Perezida Edgars Rinkēvičs na none ndagushimira ku bwo kunyakira n'itsinda ryanjye muri uru ruzinduko rw'amateka. Nemera ko Latvia n'u Rwanda bifite byinshi byo gusangizanya kandi twiteguye kutaba inshuti gusa ahubwo tukaba n'abafatanyabikorwa.'

Uyu musangiro wabaye nyuma y'ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Perezida Edgars Rinkēvičs.

Bombi baganiriye ku bufatanye bw'ibihugu byombi, ibibazo by'umutekano muke biri muri Afurika no mu Burayi n'ubufatanye mu muryango mpuzamahanga.

Perezida wa Latvia yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ari ikintu gikomeye kuko ariwe mukuru w'igihugu cya Afurika wa mbere ugendereye iki gihugu cyo mu Burayi.

Ati 'Hari amahirwe yo gukorana mu nzego zirimo Ikoranabuhanga mu by'itumanaho, binashimangirwa n'ubwiyongere bw'umubare w'ibigo byo muri Latvia ku isoko ryo muri Afurika.'

Perezida Kagame yavuze ko impamvu y'uruzinduko rwe muri Latvia ari ukureba amahirwe y'imikoranire hagati y'ibihugu byombi.

Ati 'Nyuma y'ibiganiro nagiranye na Perezida n'ibyo twagiranye n'itsinda ry'abayobozi turi kumwe, birigaragaza ko u Rwanda na Latvia bifitanye ubucuti bukomeye […] impamvu y'uru ruzinduko ni ukureba amahirwe mashya y'inyungu ku baturage b'impande zombi.'

Abayobozi bombi batashye ikimenyetso cy'urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyashyizwe muri Latvia. Cyashyizwe ku isomero ry'igihugu rizwi nka 'The Castle of Light'.

Perezida wa Latvia yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano yagwiririye Isi.

Ati 'Mu myaka 30 ishize, Isi yabonye kimwe mu bihe by'umwijima. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ikimenyetso cy'uburyo urwango rushobora kuba uburozi mu miterereze y'abantu. Ubwicanyi bwabaye mu 1994 mu Rwanda ntibushobora gusobanurwa kandi ntibukwiriye kwibagirana.'

Yakomeje avuga ko u Rwanda rweretse Isi uko yakwikura mu bibazo bikomeye, abaturage bakongera kunga ubumwe.

Yavuze ko amateka ya Latviaarimo ibibazo bikomeye birimo kwibasirwa, kubohozwa, ubugizi bwa nabi bwatandukanyije imiryango n'ibindi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Latvia rurarangira kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024.

Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs na Perezida Paul Kagame bageze ahabereye uyu musangiro
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Latvia bidakwiriye kuba inshuti gusa, ahubwo byaba n'abafatanyabikorwa
Muri uyu musangiro, Perezida Kagame yashimiye Perezida Edgars Rinkēvičs kubera uko yamwakiriye n'itsinda ry'abayobozi bari kumwe
Perezida Edgars Rinkēvičs yashimye umubano uri hagati y'u Rwanda n'igihugu cye
Perezida Kagame yavuze ko hari inzego nyinshi u Rwanda na Latvia byakoranamo
Uyu musangiro wanitabiriwe n'abandi bayobozi b'u Rwanda bari kumwe na Perezida Kagame muri uru ruzinduko
Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Latvia
Mauro De Lorenzo ukora mu Biro by'Umukuru w'Igihugu ari mu bitabiriye uyu musangiro

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-ku-meza-na-mugenzi-we-wa-latvia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)