Perezida Kagame yashyirikijwe ubutumwa bwa Gen. Doumbouya wa Guinea - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame na Dr. Morissando bagiranye ibiganiro byibanze ku mikoranire y'impande zombi mu ngeri zitandukanye.

Nyuma yo kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu, U Rwanda na Guinea-Conakry byasinyanye amasezerano 12 y'imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ikoranabuhanga, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, ishoramari n'ibindi binyuranye.

Ku ruhande rw'u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe Guinea yari ihagarariwe na mugenzi we, Dr. Morissanda Kouyaté.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire myiza ishingiye ku masezerano yagiye asinywa mu nzego zitandukanye.

Ati 'Iyo mikoranire hagati y'ibihugu byacu byombi ni ikimenyetso cy'ubwuzuzanye kandi yungura impande zombi. Ibihugu byacu bisangiye intego y'imikoranire yubakiye ku guhuza imbaraga kwa Afurika, ubwubahane n'ubwumvikane.'

Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'imikoranire arebana no guteza imbere ubukerarugendo, kongera ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere urubyiruko n'umuco ndetse no kubaka inzego y'ubuyobozi.

Nduhungirehe yakomeje agaragaza ko ubwo gukorana kw'ibihugu byombi muri izo nzego bizatuma bikomeza kwagura umubano no mu zindi nzego bishobora guhuzamo imbaraga.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Guinea, Dr. Morissanda Kouyate yashimye imikoranire iri hagati y'igihugu cye n'u Rwanda ndetse yashimye uruhare rwa komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi ikomeje kwiga ku mikoranire hagati yabyo.

Dr Morissanda yavuze ko abayobozi b'impande zombi bashishikajwe no kubaka umubano n'imikoranire ishobora gufasha abaturage b'ibihugu byabo.

Ati 'Abo bayobozi babiri barajwe inshinga no kugaragaza ko imiterere y'ibihugu bijyanye n'aho biherereye bidakwiye kuba impamvu ibangamira imikoranire. Rero dushobora kwibanda cyane kuri izo nzego z'imikoranire kandi ndizera ko bizatanga umusaruro.'

Yashimangiye ko inzego zigiye kwibandwaho muri ayo masezerano zizagira impinduka mu mibanire n'umubano w'ibihugu byombi kandi bizahindura byinshi.

U Rwanda na Guinea ni ibihugu bikomeje kubaka umubano n'imikoranire igamije guteza imbere abaturage mu bihugu byombi.

Muri Mutarama 2024, Perezida w'inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ndetse ibiganiro abakuru b'ibihugu byombi bagiranye, byagaragaje ko hashyizwe imbere ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry'abaturage.

Uru ruzinduko rwanasize Gen Doumbouya afunguye ku mugaragaro Ambasade y'iki gihugu mu Rwanda.

Umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Guinea washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n'ikoranabuhanga.

Mu Ukwakira 2023 ni bwo Guinea Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y'amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w'icyo gihugu mu Rwanda.

Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we Mamadi Doumbuya
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko imikoranire y'ibihugu byombi yimakaza ubwubahane
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Guinea Dr. Morissando Kouyate, yashimye umubano w'igihugu cye n'u Rwanda
Hasinywe amasezerano 12 y'imikoranire hagati ya Guinea n'u Rwanda
Impande zombi zishimiye isinywa ry'ayo masezerano
Bamwe mu banya-Guinea bari mu Rwanda kwiga ku ngeri zinyuranye z'imikoranire
Hari abagize itsinda ry'u Rwanda na Guinea bakomeje kwiga uko ibihugu byombi byakagura imikoranire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashyirikijwe-ubutumwa-bwa-mugenzi-we-gen-doumbuya-wa-guinea

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)