Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro irimo no guha inshingano abayobozi banyuranye. Nyuma y'imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri, hahise hasohoka itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, rivuga ko Dr. Patrice Mugenzi yagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu.

Dr Patrice Mugenzi wahawe kuyobora MINALOC, asimbuye Eng. Jean Claude Musabyimana wari umaze imyaka ibiri muri izi nshingano yari yarahawe n'Umukuru w'Igihugu tariki 10 Ugushyingo 2022. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi akaba yasimbuye Dr Ildephonse Musafiri.

Undi wahawe inshingano nshya n'Umukuru w'Igihugu ni Aurore Mimosa Munyangaju wari Minisitiri wa Siporo uherutse gusimburwa na Nyirishema Richard, akaba yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Luxembourg. Eng Patricie Uwase wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative.

Inama y'Abaminisitiri yagejejweho ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira rya Virus ya Marburg. Inama y'Abaminisitiri yihanganishije ababuze ababo bahitanywe n'indwara iterwa na Marburg. Yishimiye intambwe imaze guterwa mu kurwanya ikwirakwira ryayo, by'umwihariko umurava n'ubwitange by'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima.

Inama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu 32 bakatiwe n'inkiko n'Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungwa ry'agateganyo ku bantu 2,017 bakatiwe n'inkiko. Yemeje kandi itangwa ry'Ubwenegihugu nyarwanda ku babusabye bujuje ibisabwa.


Dr. Patrice Mugenzi yagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu


Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi


Aurore Mimosa Munyangaju yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Luxembourg

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147881/perezida-kagame-yashyizeho-minisitiri-mushya-wa-minaloc-anaha-inshingano-nshya-mimosa-muny-147881.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)