Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'akazi muri Latvia - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze muri iki gihugu cy'i Burayi kuri uyu wa Kabiri. Aho yabanje gusura inzu ndangamurage y'iki gihugu (Occupation Museum), ikubiyemo amakuru ajyanye n'amateka y'iki gihugu.

Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Latvia mu muhezo, hanyuma bazanaganira n'itangazamakuru.

Azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y'ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Latvia ni kimwe mu bihugu bito mu Burayi, aho kiri ku buso bwa kilometero kare 64,589, Umurwa Mukuru wacyo ukitwa Riga, aho washinzwe mu 1201. Ni igihugu gituwe n'abari munsi ya miliyoni ebyiri z'abaturage. Hejuru ya 50% by'ubuso bw'igihugu bugizwe n'amashyamba, ibisobanura impamvu gikungahaye cyane mu bucuruzi bw'imbaho muri rusange.

Bitewe n'uko cyabonye ubwigenge mu 1991 kivuye mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete, benshi bakeka ko abaturage bacyo bavuga Ikirusiya gusa si ko bimeze, kuko bavuga ururimi rwabo ruzwi nka Latvian rukaza mu ndimi zimaze igihe kinini ku Mugabane w'u Burayi.

Umubano w'u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

Mu ruzinduko Perezida Kagame azagirira muri Latvia azagirana ibiganiro na mugenzi we, Edgars Rinkēvičs
Atangira uru ruzinduko, Perezida Kagame yabanje gusura inzu ndangamurage y'iki gihugu
Ni inzu ndangamurage ibumbatiye amateka y'iki gihugu
Inzu ndangamurage ya Latvia ni imwe muzisurwa na ba mukerarugendo benshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatangiye-uruzinduko-rw-akazi-muri-latvia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)