Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 67 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi mukuru w'Igihugu cy'u Rwanda Imyaka 67 Paul Kagame iruzuye, umwe mu banyabigwi u Rwanda rwagize mu myaka isaga 60 ishize. Yavutse nk'abandi bana kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira mu mwaka wa 1957. Paul Kagame yavutse ari umuhererezi mu muryango w'abana batandatu, abahungu babiri n'abakobwa bane kuri se Rutagambwa Rugambwa Deogratias na Asteria.

Ni umuryango wari wishoboye mu Rwanda rw'icyo gihe dore ko wari utunze amashyo, Rutagambwa akaba umucuruzi w'ikawa ndetse n'umwe mu batangije koperative ya Trafipro mu Rwanda. Iminsi ya mbere ya Perezida Kagame mu Rwanda yari myiza n'ubwo ibihe igihugu cyarimo byo byari bikomeye dore ko aribwo hari hari kuvuka imvururu zishingiye ku moko n'amashyaka, byari bigamije gufasha abakoloni kwikiza ubwami mu Rwanda mu gihe ku rundi ruhande, umwami Mutara III Rudahigwa yifuzaga u Rwanda rutavugirwamo n'Ababligi.

Umuryango wa Kagame yavukiyemo wari abakiristu ba Gatolika, ndetse byatumye abatizwa mu minsi ya mbere akivuka, abatirizwa i Kabgayi ahari icyicaro cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Umuryango wa Perezida Kagame wari ufite amaraso y'ibwami dore ko ku ruhande rwa Papa we, umuryango mugari akomokamo ari wo wabyaraga abagabekazi mu gihe mama we yari mubyara w'Umwamikazi Rosalia Gicanda.

Perezida Kagame Paul avuga ko nubwo akomoka mu muryango nk'uwo ukomeye, atari byo aha agaciro kuko 'ntawe uhitamo aho avukira.' Ati 'Ndi uwirata nubwo nabyo ntabyo nakora, nakwirata ibyo nagezeho ubwanjye.' Imyaka ine ya mbere yari myiza kuri Paul Kagame kugeza tariki 6 Ugushyingo 1961 ubwo umuryango we wahungaga kubera imvururu zari ziri mu gihugu, Abahutu bibasira Abatutsi, bakabica, babatwikira no kubasahura.

Icyo gihe umuryango we wahunze hari igitero cyateguwe cyagombaga kuza kuwutsemba. Mu gitabo A Conversations with the President of Rwanda cyanditswe n'Umunyamakuru François Soudan, Perezida Kagame yagize ati 'Iyo ufite imyaka itatu, ine uba ufite ishusho y'ikintu cyakubayeho gikomeye. Iyo rero wongeyeho ibyo wabwiwe n'abandi, birushaho kukujyamo cyane. Nibuka ko umunsi wa nyuma twatatanywaga, uwo munsi bari bari gutwika inzu, bica amatungo ndetse ubona ko umugambi wari ukwikiza abari basigaye ubundi bakaza iwacu. Ntabwo twari dutuye kure y'umuhanda.'

Umuryango wahungiye mu Mutara hafi y'umupaka w'u Rwanda na Uganda aho mama we yavukaga, naho bakomeza kwibasirwa kugeza ubwo hafatwaga umwanzuro wo guhungira muri Uganda. Ubuzima bwo mu buhunzi bwari bugoye muri Uganda. Ubwo Perezida Paul Kagame yibuka ko bakigera muri Uganda ahitwa Kamwezi, babanje gukodesha inzu nyuma baza kwimurwa bajyanwa rwagati muri Uganda mu nkambi z'impunzi.

Ubuzima bwari bugoye muri Uganda. Byatumye babiri muri bashiki be bagarurwa mu Rwanda kurererwa mu muryango wasigaye, abandi bana bakomeza kubana n'ababyeyi muri Uganda, batunzwe n'inkunga z'intica ntikize zatangwaga n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (HCR).

Ubwo yari ageze igihe cyo gutangira ishuri, Paul Kagame yagiye kwiga muri Rwengoro Primary School, ishuri riherereye mu Majyaruguru ya Mbarara. Nubwo ubushobozi mu muryango bwari buke, ntacyo byari bitwaye cyane kuko amashuri abanza kwiga byari ubuntu. Byahinduye isura mu mashuri yisumbuye aho byasabaga ko umuntu yirwanaho.

Abiganye na Perezida Paul Kagame bavuga ko yari umunyeshuri witonda utavuga menshi, ucisha make ariko ufite igitinyiro cya kiyobozi kandi utihanganiraga amafuti. Iyi myitwarire yatumye agirwa n'Umuyobozi w'ishuri.

Amashuri abanza Kagame yayasoje afite amanota meza mu karere ndetse atsindira kujya mu mashuri yisumbuye kuri Ntare School, rimwe mu mashuri yari akomeye muri Uganda ari naho Perezida Yoweri Museveni yize. Ku myaka 15 yamavuko ye, papa wa Paul Kagame yitabye Imana, bitangira kugira ingaruka ku myitwarire ye ku ishuri nkuko yabitangarije umwanditsi Stephen Kinzer mu gitabo A Thousand Hills: Rwanda's Rebirth and the Man Who Dreamed It.

Muri iki gihe Paul Kagame yatangiye kurwana ku ishuri by'umwihariko kutihanganira abanya-Uganda babaga baserereza abana b'Abanyarwanda b'impunzi. Amanota ye mu ishuri nayo yatangiye kugabanyuka. Byarushijeho kuba bibi mu 1976 ubwo yamenyaga amakuru ko inshuti ye yo mu bwana biganaga, Fred Gisa Rwigema banamenyanye guhera mu 1964, yaburiwe irengero. Iki gihe Fred yari yaragiye mu nyeshyamba za Fronasa zaharaniraga kubohora Uganda.

Icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye Kagame yagikomereje kuri Old Kampala Senior Secondary School, ishuri ryari mu murwa mukuru w'i Kampala. Ni ishuri ry'amateka kuko ryahoze ryigamo abana b'Abahinde babaga baraje kubaka imihanda ya gari ya moshi mu bice byakolonizwaga n'Abongereza muri Afurika y'Iburasirazuba.

Umwaka wa nyuma w'amashuri yisumbuye yarawutsinzwe kubera ibyo bibazo bitandukanye yagiye ahura nabyo. Yagiye kwinginga nyina wabo wari wishoboye ngo amurihire arabyanga, birushaho kumubabaza. Perezida Paul Kagame yaje kumenya ko hari undi mwene wabo uba muri Uganda ujya ufasha abanyeshuri kujya kwiga Kaminuza mu Busuwisi. Yamugezeho ngo ageregeze amahirwe ariko biranga.

Perezida Paul Kagame yabwiye Kinzer ati 'Yohereje abandi bantu batatu kwigayo. Ntabwo ari uko bari bafite amanota meza ariko bari bafitanye amasano ya hafi. Wenda nanjye iyo nza gukomeza guhatiriza byari gukunda ariko njye siko nteye, sinkunda guhatiriza.'

Amafoto: Paul Kagame yavutse kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Ukwakira. 

 

The post Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 67 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/perezida-paul-kagame-yujuje-imyaka-67/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)