Ku wa 30 Werurwe 2024, nibwo yakoze igitaramo cya mbere cya 'Baba Experience' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Yagihuriyemo n'abandi abahanzi cyane cyane abamushyigikiye cyane mu myaka 10 ishize ari mu muziki.
Yabwiye InyaRwanda, ko mu rwego rwo kwagura ibi bitaramo yahisemo kujya kubikorera muri Amerika mu Mujyi ya Arizona, Kentucky ndetse na Michigan. Ni ibitaramo avuga ko bizaba mu Ukuboza 2024, kandi ashobora kuzabihuriramo n'abandi bahanzi bahabarizwa.
Platini ati "Ndifuza kuzakora igitaramo cyiza gitanga ishusho y'ibyabaye hano mu Rwanda muri Werurwe 2024, ubwo nakoraga igitaramo nk'iki. Navuga ko nabiteguye mu rwego rwo kwegera abakunzi banjye b'umuziki, ariko kandi hari indi mijyi izatangazwa mu gihe kiri imbere."
Platini avuga ko yahisemo gukora ibi bitaramo 'Baba Experience' mu rwego rwo kwishimira imyaka itatu ishize ari mu muziki nk'umuhanzi wigenga, no kwishimira imyaka irenga 15 amaze mu muziki yatangiranye no gukorana na mugenzi we Mujyanama Claude [TMC] mu itsinda rya Dream Boys ryaje gusenyuka.
Ati 'Ni igitaramo maze igihe ndi gutegura. Urabizi ko maze igihe kinini ndirimba mu bitaramo by'abandi bahanzi, kuri iyi nshuro rero ndashaka gukora igitaramo cyanjye bwite, aho nzabona umwanya uhagije wo gutaramana n'abafana banjye n'abakunzi banjye.'
 Platini aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) yise 'Baba' iriho indirimbo 'Slay Mama', 'Toroma', 'Mbega Byiza', 'Selfie' yakoranye na Remmy Adan.
Asobanura ko indirimbo ye 'Slay Mama' yayikoreye abagore cyangwa se abakobwa birwanyeho bakigeza ku iterambere. Inashingiye ku bakobwa babyariye mu rugo n'abandi bakoze uko bashoboye 'kugirango ubuzima bubashe gukunda'. Iyi ndirimbo yakozwe na Davydenko.Â
Indirimbo ye 'Toroma' yayikoranye na Eddy Kenzo. Eddy Kenzo yabaye inshuti ye igihe kinini kuva akiri mu itsinda rya Dream Boys. Iyi ndirimbo yakozwe na Prince Kiiiz.
Indirimbo ya Gatatu kuri iyi EP yitwa 'Mbega Byiza'. Ayisobanura nk'indirimbo y'urukundo kandi nziza, yatuye abakundana n'abandi bakizera ko 'urukundo ruriho'. Yakozwe na Element inononsorwa na Bob Pro.
Indirimbo ya kane yitwa 'Selfie' yayikoranye na Remy Aden wo muri Cote d'Ivoire. Uyu munyamuziki yavuze ko akunda na Remy Adan, kandi ko ubwa mbere bahura bahuriye muri Nigeria.
Avuga ko ubwa kabiri bahura bahuriye muri Sierra Leone, ari naho bemeranyije gukorana iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ayo Rash na Bob.
Imyaka itatu ishize ari mu muziki yaranzwe n'ibikorwa by'umuziki bifatika birimo n'indirimbo ziryoshye yagiye ashyira hanze zirimo nka 'Veronika' yakunzwe mu  buryo bukomeye, 'Atansiyo', 'Helena', 'Shumuleta', 'Jojo', ''Ikosa' yakoranye na Big Fizzo n'izindi zinyuranye.
Platini yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bye 'Baba Experience' muri Amerika
Platini yavuze ko yateguye ibi bitaramo mu rwego rwo kwegera abakunzi be