Polisi yahumurije ab'i Nyagatare bamaze iminsi bafite impungenge ku mutekano wabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Jean Bosco mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024. Cyabereye mu Karere ka Nyagatare.

Muri aka Karere hagiye gushira ibyumweru bibiri hari ibikorwa by'umutekano muke byiciwemo bamwe abandi barakomereka ku buryo abaturage benshi bari bamaze iminsi bataha kare abandi baracitse ururondogoro ko abacengezi bagarutse ndetse bari mu mirenge yose.

Hari nk'abantu abaturage bavuga bagaragaye mu Murenge wa Rukomo bambaye imyenda isa bipfutse mu maso bafite intwaro gakondo, icyo gihe bakomerekeje abaturage ndetse banica umuturage umwe.

Mu yindi mirenge nka Tabagwe, Rukomo, Musheri, Mimuri, Gatunda n'ahandi henshi hagiye havugwa ibindi bihuha by'abantu batega abaturage ku manywa cyangwa nijoro bakabambura moto abandi bakabatera ubwoba ku buryo hari hari igihuha cy'uko abacengezi bagarutse.

Uretse ibi bikorwa, ku bakoresha amatsinda y'urubuga rwa WhatsApp muri iyi mirenge hamaze iminsi hanyuzwamo ubutumwa busaba abaturage kutarenza saa Kumi n'Ebyiri batari bataha ngo uzajya azirenza azajya ahura n'ibibazo by'umutekano muke.

Polisi y'u Rwanda ivuga ko ibi bikorwa by'umutekano muke byari bimaze hafi ibyumweru bibiri byatewe n'abantu bambutsa magendu nyuma y'aho hafashwe ibyo bambutsaga imipaka mu buryo butemewe n'amategeko bya miliyoni 9 Frw, bituma bahomba bahitamo gutangira gukora ibikorwa by'iterabwoba ari nako batangira guteza umutekano muke mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga yamaze impungenge abaturage, avuga ko abantu benshi bagize uruhare mu bikorwa by'umutekano muke bimaze iminsi bari gushakishwa yerekana umwe muri aba bantu batandatu bishe umuturage Rukomo.

Yagize ati 'Turamara impungenge abaturage, ntabwo ari ibikorwa by'abacengezi ntabwo aribyo. Uko bakora murabazi, uko bagenda murabazi icyo ngicyo ni igihuha ahubwo ni ubugizi bwa nabi kandi nta n'umuntu utinya gutanga amakuru, n'aho tugeze uyu munsi ni abantu baduhaye amakuru kandi abayaduhaye ntabwo tubavuga.'

ACP Rutikanga yakomeje avuga ko 'Nta mucengezi uri ku butaka bw'u Rwanda, ntawe uhari, ntawe uri Rukomo, ntawe uri Tabagwe, ntawe uri Gatsibo. Ntawe.'

Rutikanga yavuze ko ikibazo cy'ubucuruzi butemewe mu mirenge yose yegereye umupaka kiri mu Rwanda hose ariko ko hari aho kiba gifite intera nini bitewe n'amategeko ibihugu bituranye n'u Rwanda bigenda bishyiraho. Yavuze ko abakunze gukora ibyo bikorwa bibi batemera ko bicika ari nayo mpamvu baba bifuza kubangamira ubabangamiye cyangwa se bakanaca intege ababatangaho amakuru.

ACP Rutikanga yavuze ko ibyo abantu bavugaga ko nta bantu bakigenda nijoro ari ibihuha, avuga ko nta gikuba cyacitse kuko hari ibikorwa byo kurwanya aba bantu Polisi y'u Rwanda imaze iminsi itatu ikora kandi ko byatanze umusaruro kuko hari benshi babifatiwemo.

Ati 'Reka mpumurize Abanyarwanda ntibagire ubwoba, bo bazaduhe amakuru ibindi tuzabyikorera kandi ni nabwo bufatanye twifuza cyane cyane, ibyo tumaze gukora kuri ubu biratanga umusaruro bikuraho igikuba cyari kimaze guca ibintu muri iyi minsi itatu ishize. Ntabwo umucengezi ashobora kongera kuza ni igihuha gusa cyatambukaga mu bantu, nta mucengezi uri mu Rwanda igihugu kirarinzwe neza akazi karakomeje.'

Kuri ubu Polisi y'u Rwanda ivuga ko mu mezi atatu ashize mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare hagaragaye ubucuruzi bwa magendu inshuro 52 ikaba yanerekanye umwe muri abo bantu bagaragaye mu bikorwa byo kwica umuturage, abandi batanu bari kumwe baracyashakishwa.

ACP Rutikanga Jean Bosco, yamaze impungenge abaturage b'i Nyagatare
Umwe mu bakekwaho kwica umuturage yeretswe itangazamakuru, mu gihe abandi batanu bari kumwe bari gushakishwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yahumurije-ab-i-nyagatare-bamaze-iminsi-bafite-impungenge-ku-mutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)