RAB yahize gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kongera imbuto zitanga umusaruro utubutse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyavuye mu ibarura rusange bigaragaza ko 69% by'Abanyarwanda bose bakora ubuhinzi n'ubworozi ariko mu myaka itanu iri imbere ubuhinzi bugomba gukomeza gutezwa imbere.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko muri gahunda y'imyaka itanu u Rwanda rufite harimo no guteza imbere ubushakashatsi bugamije gufasha abaturage kubona umusaruro uhagije.

Ati 'Turifuza gushyira imbaraga mu bushakashatsi butanga imbuto zihangana n'imihindagurikire, zitanga inka zitanga umukamo ariko ibintu byose birarya, buriya kugira ngo ubashe kugaburira abaturage ugomba kubanza kugaburira ubutaka,"

"Bwa bushakashatsi bujyanye no kumenya uko ubutaka buteye byaratangiwe ariko ntabwo byari byagafashe imbaraga. Tuzamenya ubutaka uko buteye tumenye n'ibyo tubushyiramo tumenye n'ibyo dukuramo.'

RAB igaragaza ko izakomeza gahunda yo kwihaza mu gutuburira imbuto zihingwa mu gihugu zirimo ibigori n'ibindi binyampeke.

Dr. Ndabamenye yagaragaje ko ubu abikorera bagira uruhare mu gukora ishoramari mu gutunganya izo mbuto n'ifumbire.

Ati 'kugira ngo Abanyarwanda babone imbuto zihagije iyo serivisi iri gukorwa n'abikorera bashyizemo ishoramari ariko bagafashwa n'abashakashatsi kugira ngo babahe za mbuto zitanga umusaruro mwinshi.'

Umuyobozi w'Umuryango Uharanira Iterambere ry'Ubuhinzi muri Afurika (AGRA), ishami ry'u Rwanda, Jean Paul Ndagijimana yagaragaje ko mu bikorwa biteguye gufatanyamo n'u Rwanda harimo kuzamura umusaruro woherezwa mu mahanga.

Ati 'Mu minsi yashize twibanze cyane ku bihingwa ngandurarugo nk'ibigori, ibishyimbo, soya ingano, ubu navuga ko nta kibazo bifite, imbuto zirahari kandi n'abaturage bazibona Leta inabahaye nkunganire.'

'Ubu rero tuzakomeza ibyo ariko twongereho n'ibindi kubera ko muri NST2 dushaka kongera ibicuruzwa bijya hanze. Hari bitatu twamaze kwemeranyaho na Leta cyane cyane avoka, urusenda n'ubworozi bw'inkoko. Bivuze ngo dushaka gufasha Leta gukura ku buso buhingwaho avoka kuri hegitari hafi 1000 tukazigeza ku bihumbi bitanu, ni ukuvuga inshuro eshanu, ndetse urusenda turumva dushaka gukuba inshuro 27 toni zajyaga hanze mu myaka itanu iri imbere.'

Yahamije ko n'ubworozi bw'inkoko bifuza ko bwaziyongeraho 27% mu myaka itanu iriimbere.

Inzego zishinzwe ubuzinzi kandi zihamya ko zizashyira imbaraga mu gushakira amasomo abahinzi ku buryo umuhinzi azajya atangira guhinga afite isoko.

Biteganyijwe ko ikigero cy'inguzanyo amabanki n'ibigo by'imari bigenera urwego rw'ubuhinzi kiziyongera kikava kuri 6% kigere ku 10% by'inguzanyo zose, mu gihe umusaruro wangirika uzagabanyuka ukagera munsi ya 5%.

RAB yahamije ko igiye gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kongera umusaruro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-yahize-gushyira-imbaraga-mu-bushakashatsi-bugamije-kuzamura-imbuto-zitanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)