Iyi radiyo Isano yumvikanira ku murongo wa 92.0FM yavuye ku murongo ku wa gatatu tariki 8 Ukwakira, yongera kuwusubiraho kuri iki cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024.
Kongera gukora byaturutse ku gukemura ikibazo ba nyiri iyo radiyo bari bafitanye n'abari batanze ikirego bayishinja kubambura.
Radiyo Isano yumvikana mu turere twa Rutsiro na Rubavu ndetse no mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cy'i Goma, yavuye ku murongo kuwa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024, umuhesha w'inkiko w'umwuga amaze gufatira ibikoresho byose yifashishaga bigahita bikurwa aho yakoreraga.
Impamvu ibyo bikoresho byari byafatiriwe, ni ukugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w'urukiko rwa Rubavu ba nyiri iyo radiyo batsinzwemo n'umukozi wabo wabakoreraga nk'umuyobozi wa radiyo, kwishyura ku neza birananirana biba ngombwa ko hitabazwa inguvu za leta nk'uko biteganywa n'amategeko.
Sabune Olivier wayoboye Radiyo Isano ari na we yatumye ibyo bikoresho bifatirwa ngo yishyurwe, yemeye ko ikibazo bari bafitanye cyakemutse bakamusubiza ibikoresho bye ariyo mpamvu radiyo Isano yongeye gusubira ku murongo.
Yagize ati 'Ni ukuvuga ngo radiyo yasubiyeho, ikibazo twari dufitanye cyarangiye, yakurikije ibyo asabwa n'amategeko."
Ibibazo bya Radiyo Isano byatangiye kugaragara muri 2023 ubwo hari bamwe mu bakozi batangiraga kuyivaho bakagenda batishyuwe.