RDF yanyomoje amakuru yashinje ingabo zayo ziri muri Centrafrique ihohotera rishingiye ku gitsina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryasohowe na RDF ku mugoroba wo kuri uyu 16 Ukwakira 2024, ryagaragaje ko ibirego bitatu byatangajwe mu nkuru z'ibyo bitangazamakuru zanditswe n'umunyamakuru Barbara Debout ari ibinyoma.

Itangazo ryagize riti "Mu kirego kivuga gufata ku ngufu byakorewe 'Jeanne' ucuruza imboga n'imbuto bavuga ko yafashwe ku ngufu n'umusirikare w'Umunyarwanda mu kigo cyabo i Bangui muri 2023: Ibirindiro by'ingabo z'u Rwanda ntibyemera ko hari umusivili utanditse kandi udafite icyo ahakora kuhinjira, bityo nta hohoterwa ry'umuturage ryabera muri icyo kigo."

RDF yakomeje ihakana n'ikindi kivuga ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe uwitwa 'Grace w'imyaka 28' mu mujyi wa Paoua mu majyaruguru, ivuga ko "Nta basirikare b'Abanyarwanda bari mu butumwa bw'amahoro bigeze boherezwa muri ako gace, bityo icyo kirego ntigifite ishingiro."

Naho ku kindi kirego kivuga ihohoterwa bivugwa ko ryakorewe 'abagore babiri i Ndassima,' muri 400Km uvuye i Bangui, RDF yatangaje ko "Nta ngabo z'Abanyarwanda cyangwa izo mu butumwa bwa MINUSCA zigeze zoherezwa muri ako gace, bityo ibyo birego ntaho bishingiye."

RDF yakomeje igaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose rikorerwa abaturage ridashobora kwihanganirwa, kandi ko ifata mu buryo bukomeye ibirego byose bishinja ingabo z'u Rwanda ibikorwa nk'ibyo, ko biramutse bibaye bitakwihanganirwa, n'ubwo ibyatangajwe n'uwo munyamakuru byagaragaye ko ari ibinyoma.

RDF yerekanye ko nk'uko umwanditsi w'izo nkuru ubwe yabyitangarije, ibikorwa by'ihohotewa rishingiye ku gitsina byose byaberaga mu gace ka Bria, byashyizweho iherezo ubwo ingabo z'u Rwanda zari zihageze.

Yakomeje iti "Imyitwarire, izina n'ubushobozi bw'abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro ntibishidikanywaho. Hashize imyaka 20 abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro bashyira mu bikorwa inshingano zabo, bafite ubunyangamugayo n'icyubahiro, kandi bubaha abaturage b'aho bakorera, bitewe n'indangagaciro z'ingenzi zo kurengera abaturage no kubazwa inshingano zo kubarinda (R2P)."

RDF yakomeje ivuga ko izakomeza gushyigikira amahoro n'umutekano muri Centrafrique n'ahandi abasirikare bayo bari n'aho bazoherezwa mu bikorwa nk'ibyo.

Ingabo z'u Rwanda zagiye gutanga umusanzu muri iki gihugu, ubwo imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru yishyize hamwe ikarema umutwe witwa Séléka, utegura 'coup d'état' ariko ntibyawuhira.

Ingabo z'u Rwanda zageze muri iki gihugu cyo muri Afurika yo Hagati, mu ntangiriro za 2014 mu butumwa bwari ubw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, MISCA.

Nyuma y'amezi make bwarahindutse, zitangira kubarizwa mu butumwa bwa Loni, Minusca aho zuzuza inshingano zirimo kurinda abasivile, ibikoresho bya Loni, kurinda Umukuru w'Igihugu n'umuryango we, urugo rwe n'ibindi.

Mu 2020, u Rwanda rwohereje muri Centrafrique izindi ngaho binyuze mu masezerano hagati y'ibihugu.

Muri Mata 2022 Perezida wa Centrafrique Prof Archange Touadéra yashimiye ibikorwa ingabo z'u Rwanda zakoreye abaturage b'igihugu cye mu bihe bigoye, yambika imidali y'ubwo bunyuranye ingabo z'u Rwanda (Rwabatt8) azishimira akazi k'indashyikirwa zakoze mu kugarura amahoro n'umutekano mu gihugu.

Abasirikare b'u Rwanda bari muri Centrafrique bashimirwa ubunyamwuga
Ingabo z'u Rwanda zageze muri Centrafrique bwa mbere mu 2014



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yanyomoje-amakuru-yashinje-ingabo-zayo-ziri-muri-centrafrique-ihohotera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)