Real Madrid na Arsenal zitwaye neza muri UEFA Champions #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Espagne ku kibuga Santiago Bernabéu, Real Madrid yari yakiriye Borussia Dortmund yatwariyeho igikombe cy'uyu mwaka mu Bwongereza. Real Madrid yari iwayo yinjiye mu mukino mbere ndetse itangira no gusatira cyane izamu rya Dortmund, ku buryo mu minota 10 yari imaze kubona koruneri eshatu zashoboraga kuvamo ibitego ariko ikinanirwa.

Nubwo iyi kipe yatangiye neza ariko ntabwo byabujije Dortmund, kuyiba umugono igatsinda igitego cya mbere cyinjijwe na Donyell Malen aherejwe umupira na mugenzi we Serhou Guirassy ku munota wa 30.
Nyuma y'iminota ine gusa iyi kipe yongeye kuzamukana imbaraga isiga ubwugarizi bwa Real Madrid, itsinda igitego cya kabiri cyinjijwe na Jamie Gittens afashijwe na Donyell Malen.

Jude Bellingham na Rodrygo bashatse kwishyura ubwo bageraga ku izamu ku munota wa 36 ariko imipira igera muri itatu bateye ikubita umutambiko n'igiti by'izamu.

Igice cya mbere cyarangiye cyarangiye amakipe yombi nta kindi gitego kirinjira mu izamu. Mu gice cya kabiri, Real Madrid yagarukanye imbaraga nyinshi itangira gusatira izamu rya Borussia Dortmund.

Byasabye umunota wa 59 kugira ngo igitego cya mbere cyo kwishyura kijyemo, ku mupira Kylian Mbappé yohereje umupira mu rubuga rw'amahina ugasanga Antonio Rüdiger ahagaze neza agahita atereka mu izamu akoresheje umutwe.

Mu minota ibiri kandi yahise ibona ikindi cya kabiri cyatsinzwe na Vinicius Junior, umusifuzi István Kovács abanza gutegereza ko basuzuma amashusho ya VAR kuko Mbappé yashoboraga kuba yaraririye, abona kucyemeza.
Intsinzi ya Real Madrid yari yamaze kugira imbaraga nyinshi yabonetse ku munota wa 83 ubwo Lucas Vazquez yateraga umupira ari mu rubuga rw'amahina.

 

Igitego cya kane cya Real Madrid, cyatsinzwe na Vinicius wavuye inyuma yirukankana umupira arinda agera imbere y'izamu rya Dortmund, atera ishoti rikomeye rijyamo ku munota wa 86.
Mu minota ya nyuma y'uyu mukino Vinicius yongeye gutsinda ikindi gitego cya gatanu ari na cyo cya nyuma

cyagiyemo, bituma Real Madrid ibona andi manota atatu igira atandatu.
Undi mukino wari uteganyijwe Arsenal yo mu Bwongereza yari yakiriye Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine.

Igitego cyitsinzwe n'Umuzamu Riznyk cyafashije Arsenal gutsinda Shakhtar Donetsk igitego 1-0.
İndi mikino yabaye, AS Monaco yatsinze Crvena zvezda ibitego 5-1, AÇ Milan yatsinze Club Brugge 3-1, Aston Villa yatsinze Bologna ibitego 2-0, Girona yatsinze Slovan Bratislava ibitego 2-0 , Juventus yatsindiwe mu ruhi na Stuttgart igitego 1-0, PSG yanganyije na PSV igitego 1-1 naho Sturm yatsinzwe na Sporting Club ibitego 2-0
Imikino irakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira ahateganyijwe umukino ukomeye uzahuza FC Barcelona na Bayern Munchen saa tatu z'ijoro.

Indi mikino iteganyijwe uyu munsi:

Atalanta vs Celtic

Brest vs Bayer Leverkusen

Atletico Madrid vs Lille

Benfica vs Feyenoord

Man City vs Sparta Prague

RB Leipzig vs Liverpool

Salzburg vs Dinamo Zagreb

Young Boys vs Inter Milan

The post Real Madrid na Arsenal zitwaye neza muri UEFA Champions appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-na-arsenal-zitwaye-neza-muri-uefa-champions/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)