RIB yerekanye abengaga inzoga zitemewe barimo na 'mutwarasibo' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ko muri abo bantu 10, batatu bengaga inzoga, abandi barindwi bakabafasha mu bindi nko gushaka amacupa yavuyemo inzoga za zimwe mu nganda zenga izo mu bwoko bwa 'liquers,' noneho bakigana ibirango byazo bakabyomekaho.

Bongeragaho kandi ikirango cy'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) gishyirwa ku gicuruzwa cyasoze ku buryo umuntu atapfa gutandukanya izo nzoga z'inkorano n'izo mu ruganda.

Aba bose bakoreraga mu Karere ka Gasabo ku Gisozi aho umwe muri bo wari unabacumbikiye ari Mutwarasibo witwa Uwimana Claudette.

Ni mu gihe uwari uyoboye ibyo bikorwa nka ubucuruzi ari umugabo w'imyaka 40 witwa Nshimiyimana Turahirwa Albert.

Abo bantu bafashwe ku matariki atandukanye y'Ukwakira 2024 bikaba bivugwa ko bari bamaze amezi atanu bakora gusa biracyakorwaho iperereza. Bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo n'iya Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo bafatwaga, Dr. Murangira yavuze ko bagerageje guha umugenzacyaha ruswa ya miliyoni 7 Frw ngo adatanga amakuru.

Ati 'Ikigaragaza uburemere bw'ibi bikorwa bakora bitewe n'amafaranga arimo ni uko nyiri ibyo bikorwa yahaye kuri telefone amafaranga miliyoni 3.4 Frw umugenzacyaha ngo amurekure biranga. Yagerageje kumuha andi mu ntoki miliyoni 1.4 Frw nabwo umugenzacyaha aranga, atanga amakuru ku bamukuriye arafatwa."

Ayo mafaranga yamuhaye yose hamwe ni miliyoni 4.8 Frw muri miliyoni 7 Frw yari yamwemereye ngo ntamutange, ariko umugenzacyaha akoresha ubunyamwuga atanga amakuru abasha gutabwa muri yombi.

Agaciro k'ibyafashwe byose kangana na 31.335.250 Frw harimo litiro 347 z'inzoga zifite agaciro ka miliyoni 2.6 Frw y'amafaranga yatanzwe nka ruswa, ay'imifuniko y'inzoga, ibirango bya RRA n'ibindi.

Dr. Murangira yavuze ko bigayitse kuba hari Umuyobozi mu nzego z'ibanze wasangwa mu bikorwa nk'ibyo ariko anasaba abantu kwitwarika kuko izo nzoga akenshi ziba zigurishwa amafaranga make cyane ugereranyije n'izindi, nyamara zikangiza ubuzima.

Ibyaha abo batawe muri yombi bakurikiranweho ni ugutanga indonke, kunyereza umusoro, iyigana no guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gishegesha umubiri.

Igito muri ibi byaha byose gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka ibiri n'imyaka irindwi kongeraho ihazabu y'amafaranga.

Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe Ibiribwa mu Kigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), Dr. Nyirimigabo Eric yavuze ko muri izo nzoga basanzemo ibinyabutabire by'ubwoko bune birimo 'acetic', 'volatile', 'methanol' na 'ethanol'.

Avuga ku ngaruka zabyo yagize ati 'Ziriya 'acide' zigira ingaruka ku muntu wanyoye ibintu zirimo nko kugira ibibazo mu rwungano ngogozi kuko murabizi nk'iyo 'acide' imenetse ku mwenda uhita ucika. Aho inyuze hose igenda ihatwika. Ni ikinyabutabire kibi mu binyobwa no mu biribwa by'abantu. Ikindi ni uko iyo ukomeje kuyifata igenda ivungura iryinyo kugeza rishize."

Yavuze ko izo 'acide' zizamura isukari mu mubiri bikabije ndetse zikangiza ireme ry'amagufa.

Dr. Nyirimigabo yongeyeho ko n'ubwo ethanol isanzwe ikoreshwa mu kwenga, iyo ibaye nyinshi itera ibibazo mu mitekerereze no gufata ibyemezo ari yo mpamvu inzoga zigurishwa mu Rwanda zitangomba kurenza alcohol ya 45% mu bizigize.

Ni mu gihe methanol yo itemerewe gukoreshwa mu binyobwa kuko itera ubuhumyi ndetse yaba nyinshi ikaba ishobora no gutera urupfu.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ko muri abo bantu 10, batatu bengaga inzoga, abandi barindwi bakabafasha mu bindi nko gushaka amacupa yavuyemo inzoga za zimwe mu nganda zenga izo mu bwoko bwa 'liquers,'
Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe Ibiribwa mu Kigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), Dr. Nyirimigabo Eric, yavuze ko muri izo nzoga basanzemo ibinyabutabire by'ubwoko bune
Izi nzoza zarirwaho ikirango cya RRA
Inzoga zirenga litiro 300 zitemewe zafashwe
Biganaga inzoga zisanzwe zikorwa
Abantu 10 bagira uruhare mu gukora no gucuruza inzoga zitemewe

Amafoto: Nzayisingiza Fidel




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-abengaga-inzoga-zitemewe-barimo-na-mutwarasibo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)